MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Abayobozi basabwe kujya baharanira kunoza imitangire ya serivisi baha abaturage

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
07/03/2026

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwasabye abayobozi mu nzego zitandukanye kwita no kunoza imitangire ya serivisi zihabwa abaturage, aho Perezida w’Inama Njyanama y’aka Karere yakanguriye abayobozi kujya bishyira mu mwanya w’abo bagiye guha serivisi; mu rwego rwo kumva neza no gusobanukirwa uburemere bw’ikibazo cy’umuturage.

Byagarutsweho kuri uyu wa 07 Werurwe, mu mwiherero w’abagize Inama Njyanama y’Akarere wabereye mu Murenge wa Rwimiyaga, aho wari uyobowe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Kabagamba Wilson.

Uyu mwiherero wari witabiriwe kandi n’abandi bayobozi harimo Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere, abo ku rwego rw’Imirenge, Abayobozi b’Amashami ku Karere n’abandi.

Bamwe mu bayobozi baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko ubutumwa bahawe ari ingenzi cyane kuko kwita ku muturage ari byo baba baratorewe, dore ko baba baratowe n’abaturage ubwabo.

Nkurikiyimana Ildephonse, Umukozi w’Akarere ushinzwe amasoko yavuze ko igihe umuturage aje gusaba serivisi aba agomba gufashwa kabone n’ubwo waba atari wowe uyitanga ukwiye kumufasha ukamurangira aho yayikura.

Yakomeje agira ati: “Nkanjye mu mirimo nkora, hari umuturage ushobora kuza ku Karere ashaka serivisi zijyanye n’ubutaka, icyo namufasha ni ukumuyobora aho iyo serivisi itangirwa bakamufasha.”

Karangwa Kageruka akaba ahagarariye Njyanama y’Umurenge wa Rukomo yavuze ko gutanga serivise nziza ari inshingano zabo mu rwego rwo gushyira umuturage ku isonga.

Yagize ati: “Badukanguriye gutanga serivisi nziza mu nzego dukoreramo zigiye zitandukanye gusa iyo utanze serivise nziza uba uri gukurikiza inama za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika zo gushyira umuturage ku isonga, niyo mpamvu icyo dusabwa ari ukuzitanga neza umuturage akagenda yishimye.”

Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Nyagatare Kabagamba Wilson yavuze ko uyu mwiherero ukorwa kugira ngo habeho kwisuzuma, asaba abawitabiriye kuba nkore neza bandebereho mu rwego rwo gutanga serivisi nziza no gukora ibishoboka byose kugira ngo umuturage agire uruhare mu bimukorerwa.

Yagize ati: “Uyu mwiherero wacu ni umuco tumaze kumenyera by’umwihariko uw’Inama Njyanama, nta kindi kiba cyaduhuje, ni ukugira ngo twisuzume, by’umwihariko nk’Inama Njyanama tuba twaratowe n’abaturage, natwe tuba tugomba kubashyira ku isonga. Ntitukumve ko abadushyize mu nshingano turimo ari bo bazanatubwira icyo tugomba gukora, oya rwose, icyo twifuza nyuma y’uyu mwiherero wacu ni ugukora uko dushoboye kugira ngo turebe uko abaturage batera imbere.”

Ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) mu mwaka wa 2025 hashingiwe uko abaturage bashima imiyoborere n’imitangire ya serivisi; byagaragaje ko Akarere ka Nyagatare kari ku kigero kingana na 74.48%.

Kabagamba Wilson, Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Nyagatare

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Icyumba cy’umuryango cyagize uruhare mu kunga imiryango 160 yabanaga mu makimbirane

Gatsibo: Icyumba cy’umuryango cyagize uruhare mu kunga imiryango 160 yabanaga mu makimbirane

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU