MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Abaturage beretswe uko bakumira imiyaga ituruka mu bihugu by’abaturanyi ikabasenyera

Felix NyabyendaYanditswe na Felix Nyabyenda
01/12/2023

Abaturage bo mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare bakanguriwe gutera ibiti imbere y’inzu zabo mu rwego rwo kwirinda ibiza biterwa n’imiyaga ituruka mu bihugu by’abaturanyi nka Uganda na Tanzania bihana imbibi n’uyu Murenge bikarangira ibasenyeye.

Uyu Murenge ukunze kwibasirwa cyane n’imiyaga ituruka muri ibi bihugu igasenya inzu z’abaturage, kuri ubu ubuyobozi bukaba bwabasabye gutera ibiti bihagije imbere y’inzu zabo, bakanazirika ibisenge  kugira ngo bikumire uwo muyanga rushenyi.

Abaturage b’Umurenge wa Rwimiyanga baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko ingamba bafashe nyuma yo gukangurirwa n’Ubuyobozi bw’Akarere kwirinda ibiza zirimo kuzirika ibisenge no gutera ibiti byinshi.

Twizeyimana Zachée aragaruka ku ngamba bihaye nyuma yo gushishikarizwa kwirinda ibiza. Ati:” Tugiye kugenda tuzirike ibisenge by’inzu kugira ngo imiyaga nijya iza itazajya ibisambura kuko  aho ibisenge bitaziritse neza umuyaga ubasha kubisambura, noneho n’inzu zidateye umucanga  tuwuzitere “.

Akomeza avuga ko bagiye no gutera ibiti birinda ibiza. Ati:”Tugiye gutera ibiti birinda imiyaga kugira ngo nujya uza ujye uguma muri bya biti utajyeze ku nzu”.

Kamanzi Michel na we avuga ko haricyo avanye muri ubu bukangurambaga. Ati:”Icya mbere ni ukureba ko igisenge kiziritse neza gikomeye, ikindi tugiye gutera ibiti hari n’abandi badufasha kubitera leta yashyizeho rero tugiye kongera ingano y’ibiti  turwanya isuri kugira ngo twirinde uwo muyaga”.

Gato Emeritha avuga ko n’abagore nabo badakwiye gusigara mu rugamba rwo kwirinda ibiza. Ati:”Nyuma yo gukangurirwa kwirinda ibiza n’Ubuyobozi bw’Akarere nanjye ngiye gutera ibiti mu rugo kuko ibiti ni byiza bizaturida umuyaga wajyaga ukunda kudusenyera natwe rero nk’abadamu ni inshingano yacu mu gutera ibyo biti”.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu , Matsiko Gonzague, yasabye abaturage b’Umurenge wa Rwimiyaga gufatanya kurwanya ibiza by’umwihariko nk’ahantu hakunda kwibasirwa cyane n’ikiza cy’umuyaga.

Ati:”Muri Rwimiyaga nkuko izina ribyumvikanisha ni Umurenge uhura n’ibiza  byumwihariko imiyaga isenya inzu z’abaturage, amashuri kubera ko ari icyôokô cy’imiyaga ituruka ahanini mu bihugu by’abaturanyi ikibasira cyane abaturage ba Rwimiyaga”.

Visi Meya Matsiko arabasaba kubaka ibikorwa bikumira  ibyo  biza.

Ati:” Umuntu wese wubaka inzu  akwiriye kuzirika igisenge cye neza,n’uwubatse yongere asuzume igisenge cye ko kiziritse neza nihaza n’umuyaga usange twubatse neza ibisenge byacu, turasaba rero kugira ngo dufatanye kurwanya ibiza, aho dutuye dutere ibiti hafi y’inzu kuko bigabanya umuvuduko w’umuyaga, ibiti birahari mu tugari mujyeyo mubizane mubitere”.

Minisiteri y’ibikorwa  by’ubutabazi(MINEMA) ikangurira uturere twose gukangurira abaturage kwirinda ibiza hagatangwa ubutumwa hajyendewe ku biza byibasira  karere runaka. Iyi minisiteri itangaza ko kuva  uyu muhindo watangira, ibiza bimaze gusenya inzu 149 byica abantu 20 binakomeretsa 58. Ubu bwoko bw’imiyaga ikomatanyije ituruka ahanini mu  bibaya n’ibiyaga byo mu bihugu bya Uganda na Tanzania ishobora kugendera ku bilometero birenga 75 ku isaha.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Felix Nyabyenda

Felix Nyabyenda

Izo bijyanye

Uruhare rw’abaturage mu igenamigambi ry’inzego z’ibanze ruracyari hasi
Imiyoborere

Uruhare rw’abaturage mu igenamigambi ry’inzego z’ibanze ruracyari hasi

13/11/2026
RGB yashyize asaga miliyoni 304 Frw mu kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru
Amakuru

RGB yashyize asaga miliyoni 304 Frw mu kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru

12/11/2026
Akarere ka Gatsibo niko kazamutseho amanota menshi kurusha utundi muri CRC 2026
Amakuru

Akarere ka Gatsibo niko kazamutseho amanota menshi kurusha utundi muri CRC 2026

12/11/2026
Mu gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti i Nyagatare hatewe ibigera ku 11,200
Amashyamba

Mu gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti i Nyagatare hatewe ibigera ku 11,200

12/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Abayobozi b’utugari biyemeje gukosora imikorere mibi

Kayonza: Abayobozi b’utugari biyemeje gukosora imikorere mibi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU