Nyuma y’uko Akarere ka Kayonza kaje ku mwanya wa nyuma mu mitangire ya serivisi, impande zose z’ubuyobozi ziyemeje guhaguruka bagakosora aho bitagenze neza, ibyo bise “gukira indwara y’imikorere mibi”.
Nyuma yo gusobanurirwa no kureba igikwiye abayobozi b’utugari biyemeje gukira “indwara z’imikorere mibi” bari barwaye, harimo gusiragiza abo bayobora, kudakora ubukangurambaga buhagije mu gushishikariza abaturage kugira isuku ndetse no kwitabira ubwisungane mu kwivuza, n’ibindi.
Mukamanzi Demitri, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Bwiza, mu Murenge wa Mukarange, yagize ati: “Tugiye gutega amatwi umuturage, tumwegere tugiye no gukorana na komite mu bikorwa bigenewe abaturage nko guca umwanda, kuko ni twebwe turi ku murongo w’imbere mu iterambere ry’iki gihugu.”
Rubwiriza Theogene uyobora Akagari ka Cyabajwa ho mu Murenge wa Kabarondo, ati: “Icyo twungukiye muri iyi nama nuko twisuzumye tukareba icyo tutakoze neza twiyemeza kubikosora, nkaho rimwe na rimwe hari ibyemezo bitari byiza abaturage ntibabyishimire bitewe nuko hari n’ibyo bo baba badasobanukiwe, ariyo mpamvu twiyemeje gukora ubukangurambaga tubasobanurira serivisi tutanga.”
Yunzemo ati: “Tugiye kwita kubyo dukora niba hari ikibazo uri gukurikirana tumenye neza niba cyakemetse.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yabwiye abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari ko bakwiye gushishikazwa no kurushaho kuba umusemburo w’iterambere ry’aho bayobora, barushyaho gutanga serivise inoze, bareba impamvu zituma bataba aba mbere mu tugari bayoboye, ubundi akaba arizo bashyira imbere mu gushaka ibisubizo.
Yabajije ati: “Kuki mutareba impamvu zituma tutaba aba mbere mu tugari twacu ngo arizo mushyira imbere mu kuzikemura?”
Meya Nyemazi kandi yasabye abayobozi b’utugari kuba abanyakuri mu byo bakora byose kuko bizafasha gukemura ibibazo bihariba ari nako barushaho gusigasira umutekano w’abo bayobora.
Ati: “Ndabasaba rero tube abanyakuri, mutubwire ibibazo mufite dufatanye kubikemura. Tudafite umutekano w’abaturage ntakindi twakora tubyiteho.”
Mu ngamba abanyamabanga nshingwabikorwa bafashe harimo kurushaho kwegera umuturage, bamufasha uko bikwiye na cyane ko ubuyobozi bubakuriye bwabijeje kubaba hafi, ngo nabo impinduka mu mitangire ya serivisi zinoze igiye kugaragara.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari ni abayobozi begereye abaturage cyane niyo mpamvu basabwa kuba umusemburo w’impinduramatwara w’aho bayobora. Akarere ka Kayonza kagizwe n’Imirenge 12, utugari 50 n’imidudugudu 421.







