MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Abanyeshuri bafite ubumuga barishimira ko batagihezwa

Felix NyabyendaYanditswe na Felix Nyabyenda
08/06/2024
Mbabazi Jane yasabye ababyeyi kugaragaza abana bafite ubumuga bagafashwa

Mbabazi Jane yasabye ababyeyi kugaragaza abana bafite ubumuga bagafashwa

Abanyeshuri bafite ubumuga biga mu bigo byo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko batagihezwa na bagenzi babo igihe bari mu ishuri, bikaba bibafasha kwiga neza bakarangiza amashuri ndetse bakanabona imirimo itandukanye bakora.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa 07 Kamena 2024 ubwo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Ntoma mu Murenge wa Rwimiyaga haberaga ubukangurambaga ku banyeshuri bafite ubumuga bwateguwe n’Ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda NUDOR bafatanyije n’abaikira b’Abadominikani.

Ibarura rusange rya Gatanu ryagaragaje Akarere ka Nyagatare ari ko ka mbere mu Gihugu mu kugira abantu bafite ubumuga 20 631 bangana na 3.7%, muri bo abagore ni 11 285 n’abagabo 9 346.

Abafite ubumuga mu Murenge wa Matimba ari ho NUDOR ifite abana yigisha ikanavuza bari kuri 4.5%, ni mu gihe abafite ubumuga bari hagati y’imyaka 16 na 30  batigishwa cyangwa se ngo babe bari mu mirimo itandukanye bari kuri 35.1%, abagore ni 38.2 n’abagabo 31.9%.

Nshimiyimana Valens, umwe mu banyeshuri bafite ubumuga wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye muri GS Ntoma yavuze ko yishimira kuba afatanya n’abanyeshuri bagenzi be batamuheza maze yiyemeza gushaka abandi banyeshuri bafite ubumuga batiga na bo bakiga.

Nshimiyimana Jean Marie Vianney ufite ubumuga bw’ingingo warangije ayisumbuye yagarutse ku rugendo rwe mu ishuri n’ibyo amaze kugeraho.

Ati” Natangiriye GS Nyagatare , nkomereza Cleverland Matimba  byari ibintu bigoye cyane kuko navaga mu rugo nkagera ku ishuri nakererewe, najyanaga n’abanyeshuri bagenzi banjye bandindiriye twagerayo bakabakubita njye bakandeka bikambabaza cyane. Naje gukomereza Gitisi mu Ruhango mu kigo ni jye jyenyine wari ufite ubumuga, nashyiragamo imbaraga zose kugira ngo ntaba uwanyuma ngo bigaragare nyine ko mfite ubumuga.”

Nshimiyimana yakomeje avuga ko kugira ubumuga bitabuza umuntu gukora kuko ubu asigaye ashinzwe ikoranabuhanga mu ivuriro i Nyagatare akaba ashimira abamufashije kwiga akarangiza.

Ati” Gushima ndumva nta kuntu nabivuga kuko biba binyuzuye umutima, NUDOR yaramfashije  yankuye mu bwigunge ndiga ubu mfite akazi ndakora, kuri jye ni ababyeyi beza.”

Umwarimu witwa Ishimwe Thadée wize uburezi budaheza bwihariye yavuze ko afasha abarimu bagenzi n’abanyeshuri mu myumvire ku burezi budaheza kandi ngo byatanze umusaruro kuko nta guhezwa cyangwa irindi hohoterwa rikorerwa abanyeshuri bafite ubumuga.

Ishimwe yakomeje avuga ko imbogamizi bafite ari uko abafite ubumenyi ku burezi budaheza bakiri bake ndetse n’ibikoresho bifasha abana kureba ibyanditse ku kibaho, gutandukanya amabara ndetse no kwandika na byo bidahagije.

Mbabazi Jane ,ushinzwe ibikorwa by’abantu bafite ubumuga mu Karere ka Nyagatare yasabye ababyeyi kudahisha abana bafite ubumuga ahubwo bakabagaragaza bagakurikiranwa, bakiga kuko bafite abafatanyabikorwa babafasha kubakurikirana.

Ahakorewe ubukangurambaga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Ntoma higa abanyeshuri icumi bafite ubumuga butandukanye.Mu Karere ka Nyagatare ubumuga bwo kutabona buri kuri 1.4% mu gihe ubw’ingingo buri kuri 1.1%.

Ishimwe Thadée,umurezi kuri GS Ntoma avuga ko hakiri imbogamizi z’ibikoresho

 

Nshimiyimana JMV, kuri ubu ashinzwe ikoranabuhanga mu ivuriro ry’ibanze yavuze ko bishimira ko abafite ubumuga batagihezwa
Mbabazi Jane yasabye ababyeyi kugaragaza abana bafite ubumuga bagafashwa

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Felix Nyabyenda

Felix Nyabyenda

Izo bijyanye

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo
Ubukungu

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo

09/10/2026
Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene
Inkuru z'ingenzi1

Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene

09/10/2026
Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza
Amakuru

Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza

09/10/2026
Urubyiruko ruri mu bigo ngororamuco, 95% ni ukubera ibiyobyabwenge
Urubyiruko

Urubyiruko ruri mu bigo ngororamuco, 95% ni ukubera ibiyobyabwenge

08/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Menya abakozi batatu babaye indashyikirwa mu Karere barimo uwahembwe ibihumbi 400 Frw

Bugesera: Menya abakozi batatu babaye indashyikirwa mu Karere barimo uwahembwe ibihumbi 400 Frw

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU