Umukozi witwa Irankunda Marie Goreth ushimwe Irangamimerere na Notariya mu Murenge wa Mayange, yahawe igihembwo cy’umukozi wahize abandi mu Karere ka Bugesera mu mwaka wa 2023-2024, ahabwa icyemezo cy’ishimwe cy’umukozi w’indashyikirwa n’amafaranga ibihumbi 400 Frw.
Igikorwa cyo guhemba abakozi bahize abandi mu Karere ka Bugesera cyabereye ku biro by’Akarere kumugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Kamena 2024, hakaba hahembwe abakozi batatu baba indashyikirwa.
Mu bahembwe barimo Irankunda Marie Goreth ushinzwe Irangamimerere na Notariya mu Murenge wa Mayange wabaye uwa mbere, Nzungize Gabriel ushinzwe iterambere ry’ amakoperative, ibigo bito n’ibiciriritse by’ubucuruzi mu Karere ka Bugesera na Ndagijimana Modeste uyobora Akagari ka Buharagu gaherereye mu Murenge wa Kamabuye.
Iradukunda wabaye umukozi w’indashyikirwa abonye iki gihembo nyuma y’imyaka 10 ari umukozi w’Irangamimerere, aho amaze imyaka ine akorerera aka kazi mu Murenge wa Mayange yajemo avuye mu Murenge wa Mareba ndetse n’uwa Rilima naho yakoreraga aka kazi.
Iradukunda yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ku gikorwa cyo gushimira abakozi bahize abandi. Ashishikariza abandi bakozi gukunda umurimo no kugira indangagaciro nyarwanda kugira ngo bibafashe kwitwara neza no gutanga umusaruro mu kazi bakora.
Ati “ Ntekereza ko rero mubyo bashingiyeho mu kumpa iki gihembo harimo ko akazi kanjye nkitaho uko nshoboye, nkagereraho ku gihe nkagakora mu masaha yose ateganjywa ndetse ntiganda, kandi nanjye numva nshyiramo imbaraga zanjye uko mbishoboye. Nkaba rero nashishikariza bagenzi bwanjye gushyiramo umuhate mu gufasha abaturage babagana.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye aba bakozi babaye indashyikirwa, asaba buri wese guharanira kuzagera ku nzozi zo kuba indashyikirwa.
Ati: “Turashimira aba bakozi babaye indashyikirwa, kandi twese twemera ko biba byagenzuwe ko ari indashyikirwa koko, ariko ko natwe dukwiye kugira ishyaka ryo guharanira ko umwaka utaha twaza mu bakozi b’indashyikirwa. Turasaba abakozi bose rero kwita ku murimo.”
Mu bihembo byahawe abakozi bahize abandi birimo icyemezo cy’ishimwe n’ibihumbi 400 Frw byahawe Iradukunda Marie Goreth, ibihumbi 300 Frw n’icyemezo cy’ishimwe byahawe Nzungize Gabriel ndetse na Ndagijimana Modeste yahawe icyemezo cy’ishimwe n’ibihumbi 200 Frw.










