MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Abana 72 bafite ikibazo cy’imirire mibi

Protogene BikorimanaYanditswe na Protogene Bikorimana
20/01/2026

Mu Karere ka Nyagatare ubu habarurwa abana 72 bari mu mirire mibi, mu gihe Ubuyobozi bukangurira ababyeyi gutegurana isuku ibiryo baha abana; kugira ngo hubakwe umuryango uzira imirire mibi n’igwingira.

Nubwo hakiri aba bana bahura n’iki kibazo, ubuyobozi bw’Akarere bugaragaza ko hari intambwe ishimishije imaze guterwa mu kugabanya igwingira mu bana, binyuze mu bukangurambaga n’ingamba zitandukanye zigamije guteza imbere imirire myiza n’isuku.

Imibare igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2015 kugeza mu 2020, igwingira mu bana mu Karere ka Nyagatare ryari ku gipimo cya 30.7%. Icyakora, mu gihe cya 2020 kugeza 2025, iki gipimo cyaragabanutse kigera kuri 27.8%, bigaragaza ko ubukangurambaga n’imikoranire hagati y’inzego z’ubuyobozi, abafatanyabikorwa n’abaturage hari umusaruro bitanga.

Ibi byagarutsweho mu bukangurambaga bwabereye mu Murenge wa Katabagemu bwiswe “Hehe n’igwingira”, bwakozwe kuri uyu wa 20 Mutarama 2026, aho Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yasabye abaturage by’umwihariko ababyeyi bafite abana bato gushyira imbere imirire myiza n’isuku, nk’inkingi zikomeye mu kurwanya imirire mibi n’igwingira.

Visi Meya Murekatete yibukije ababyeyi ko indyo yuzuye ari ingenzi ku mikurire myiza y’umwana, abasaba guha abana babo amafunguro agizwe n’ibirinda indwara, ibitera imbaraga n’ibyubaka umubiri.

Yagize ati: “Abana bacu bakeneye indyo yuzuye ibafasha gukura neza mu bwonko n’umubiri. Kurwanya igwingira bitangirira murugo, buri mubyeyi agira uruhare runini mu kurengera ubuzima bw’umwana. Babyeyi umubyeyi yonsa umwana we ari uko yamaze gukaraba intoki no koza amabereye kugira ngo umwana atamira mikorombe bikaba byagira ingaruka mu mikurire ye. Ikindi kandi mwite ku ndyo yuzuye igizwe n’ibirinda indwara, ibitera imbaraga n’ibyubaka umubiri.”

Yanasobanuye ko umwana agomba konswa igihe cy’amezi atandatu ya mbere nta kindi kintu avangiwe, nyuma akazakomeza konswa hiyongeramo imfashabere igizwe n’indyo yuzuye.

Mu buhamya bwatanzwe na Muhorakeye Marie Rose, umubyeyi ufite umwana muto wonka, yavuze ko mbere atitaga ku isuku uko bikwiye.

Yagize ati, “Mbere sinajyaga nita ku gukaraba intoki cyangwa koza amabere mbere yo konsa umwana wanjye. Nyuma y’ubu bukangurambaga, nasobanukiwe akamaro k’isuku kandi sinzongera kubikora. Ubu nsobanukiwe ko isuku igira uruhare runini mu buzima bw’umwana.”

Undi mubyeyi na we wagaragaje impinduka nziza, yavuze ko yari afite umwana wakundaga kurwara indwara zikomoka ku mwanda, bitewe n’isuku nke mu rugo. Yavuze ko nyuma yo guhugurwa no kugirwa inama, isuku yayigize umuco wa buri munsi.

Iyi mibare yaragarajwe y’abari bari kwitabwaho by’umwihariko kuko bafite ikibazo cy’imirire mibi, igaragaza ko abari mu muhondo 38, mu gihe abari mu mutuku, ni ukuvuga mu mirire mibi ikabije ari 34.

Abajyanama b’ubuzima ba Katabagemu bafashije ababyeyi gutegura no kugabura indyo yuzuye
Abayobozi bahaye abana ifunguro rigizwe n’indyo yuzuye
Ababyeyi bahawe ibikoresho by’isuku nyuma yo gusobanukirwa akamaro kayo

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Protogene Bikorimana

Protogene Bikorimana

Izo bijyanye

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026
Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo
Ubukungu

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo

09/10/2026
Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene
Inkuru z'ingenzi1

Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene

09/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abahinga kawa bifuza ko igiciro cyayo cyaba nibura 1000Frw

Abahinga kawa bifuza ko igiciro cyayo cyaba nibura 1000Frw

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU