MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abahinga kawa bifuza ko igiciro cyayo cyaba nibura 1000Frw

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
21/01/2026

Abahinzi b’igihingwa ngengabukungu cya kawa bo mu Karere ka Ngoma barasaba ko igiciro cyayo cyagera nko ku 1000Frw bitewe no kuba bigurira amafumbire abahenze, ngo bamwe bikanabaca intege kuyihinga kubera imbaraga bashyiramo; ntibaronke.

Ibi barabivuga mu gihe hashize iminsi mike, ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, gitangaje ko igiciro fatizo ku kilo cy’ikawa y’ibitumbwe yeze kandi ihishije neza ari 750 Frw ku kilo ku muhinzi uyijyana ku ruganda.

Ikindi muri iri tangazo ryashyizwe hanze ku wa 13 Mutarama 2026, NAEB yatangaje ko igiciro cy’ikawa yarerembye (floaters) ari 200 Frw ku kilo.

Ubu ikawa mu Karere ka Ngoma ihingwa ku buso 2,610.57Ha, igahingwa n’abahinzi 14,977, naho umusaruro wabonetse muri 2025 kuri kawa y’ibitumbwe ni toni 3,047.78; naho kawa itunganyije yavuyemo ni toni 609.356.

Abaganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko amafumbire aba ahenze kandi igiciro ari gito, ndetse bavuga ko hari n’abakeneye amahugurwa kugira ngo bakomeze kugira ubumenyi kuri kawa.

Umuhinzi wa kawa wo mu mirenge wa Mutenderi na Murama, Ntiricekeza Louis yavuze ko afite ibiti bya kawa birenga ibihumbi 15 ndetse ko mu gihembwe gishize yasaruye toni 10.

Ntiricekeza akomeza agira icyo avuga ku giciro gishya, ati “Ayo mafaranga aracyari make bitewe n’uko umuhinzi ari kwirwariza akagura amafumbire ubundi barayaduhaga, ayo mafaranga ni make ugereranyije n’ibyo umuntu ashyiramo, kuko niba nkanjye narikopesheje ifumbire ihagaze miliyoni ebyeri z’amafaranga y’u Rwanda bikaba byarabaye bidutunguye, ubwo ayo mafaranga n’utwo nzasoroma ninishyura urumva nzasagura?”

Uyu muhinzi wa kawa yavuze ko bifuza ko byibuza igiciro cyajya hejuru y’amafaranga 1000Frw kuko aribwo wenda bagerageza bakabona amafaranga.

Umuyobozi wa Koperative y’abahinzi b’ikawa bo mu Murenge wa Rukira, KOAKARU, Nkurunziza Deogratias, yavuze ko igizwe n’abahinzi 131 ndetse ko ubushize basaruye toni 343.

Nkurunziza akomeza agira ati: “Ubundi abahinzi twari twishyizemo ko bizasohoka ari 1000Frw ariko n’aho biri biraringaniye gusa icyo twasaba kubera y’uko ubu ngubu amafumbire twayabonaga ku nkunga ya NAEB na Leta bafatanyije, ubu bayashyize ku muhinzi ko aritwe tugomba kwigurira; bisobanuye ko nubwo igiciro cyiyongereye ariko natwe igishoro cyarazamutse.”

Yasabye ko inzego zibishinzwe zabigenzura zakongera imbaraga ku buhinzi bwa kawa, ati: “Usanga ikawa isa nk’ikintu cyahariwe nyiracyo, abahinzi b’ikawa nubwo tuyihinga ni ukwiyeranja nta mahugurwa menshi tuba dufite nukujya kwigira ku wabimenye cyane.”

Iki giciro gishya cya kawa cyiyongereyeho 25 % ugereranyije n’igiciro cy’umwaka washize bitewe n’isoko mpuzamahanga.

Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi bw’Ikawa, Icyayi n’Ibireti muri NAEB, Nkurunziza Alex ubwo yari mu kiganiro kuri RBA yavuze ko mu byo bashingiraho bashyiraho igiciro fatizo harimo icyo umuhinzi ashora, uko umunyaruganda agurisha, isoko mpuzamahanga n’uko idorari rihagaze mu nyungu z’umuhinzi.

Nkurunziza yavuze ko kuba igiciro fatizo ari 750Frw ari igiciro umunyaruganda atagomba kujya munsi agurira umuhinzi, ariko byemewe kukijya hejuru kuko nk’umwaka ushize byari 600Frw gusa ngo bamwe siyo bagurishije.

Akomeza agira ati “Twari dusanzwe dutanga ifumbire mu gihembwe cy’ihinga cya A gusa ari nayo twatanze ariko ubu mu bufatanye bushya na Tubura, tugiye kuzajya dutanga ifumbire no mu gihembwe cy’ihinga cya B, ubu ngubu irahari; ifumbire yageze mu Rwanda mu minsi mike baratangira kuyibona.”

Yasoje agira ati “Ifumbire y’ikawa irunganiwe 50%, ni ukuvuga ngo umuhinzi yishyurwa mafaranga 796Frw ikindi gice akacyishyurirwa ku bufatanye bwa NAEB n’abahoreza ikawa mu mahanga; dufite ikigega cyizajya cyimwunganira andi 50%, rero nkaba mboneyeho no gushishikariza abahinzi bayigure, bayiterere igihe; kugira ngo tuzagere mu gihe cyo gusarura ikawa zihishije zimeze neza.”

Imibare itangwa na NAEB igaragaza ko mu 2025, u Rwanda rwohereje mu mahanga ikawa ingana na toni 23.860 yinjije arenga miliyari 216 Frw, avuye kuri miliyari zirenga 129 Frw mu 2024.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere
Amakuru

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere

06/10/2026
REG VC na Police WVC begukanye irushanwa rya Volleyball rya Kirehe Open 2026
Siporo & imyidagaduro

REG VC na Police WVC begukanye irushanwa rya Volleyball rya Kirehe Open 2026

05/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abororera inka mu nkambi ya Mahama bafite intego yo gukuba 3 umukamo

Abororera inka mu nkambi ya Mahama bafite intego yo gukuba 3 umukamo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU