MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abororera inka mu nkambi ya Mahama bafite intego yo gukuba 3 umukamo

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
21/01/2026

Aborozi b’inka bo mu nkambi y’impunzi ya Mahama bagaragaza ko kuri ubu bageze ku ntambwe ishimishije babikesha kuba ubuyobozi bwarababaye hafi, bukabaherekeza mu rugendo rwabo, aho inka zisaga 400 boroye babona umukamo w’amata ugera kuri litiro 1000 ku munsi, bakaba bafite intego zo kuwukuba 3; gusa bagaragaza ko hari imbogamizi z’ubwatsi bwiza n’amazi meza yo guha inka zabo.

Ibi aborozi babigarutseho kuri uyu wa 20 Mutarama 2026, ubwo basurwagaga n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe, bwari kumwe n’Abayobozi muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi-MINEMA n’imiryango ya Loni nka UNDP, UNHCR na IFAD, mu rugendo rwari rugamije guhuza no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ikorerwa mu karere iterwa inkunga; aho basuye ahari gukorerwa imirimo y’ubworozi mu nkambi y’impunzi ya Mahama.

Kuri ubu aba borozi bagaragaza ko bafite inka z’umukamo zisaga 400, zitanga umukamo wa litiro 1000 ku munsi; gusa bagaragaza ko bafite intego yo kuzikuba Gatatu, zikagera kuri litiro 3000.

Aba borozi bagaragaza ko ubundi buri wese yororaga ku giti cye, ariko baza kugirwa inama yo kwishyira hamwe. Ibyatumye MINEMA ibatera inkunga yo kububakira ikiraro cyo kororeramo, aho kuri ubu bamaze amezi agera kuri atanu bororera muri ibi biraro.

Mu kiganiro MUHAZIYACU yagiranye n’aba borozi, bagaragaje ko kuri ubu ubworozi bwabo buri gutera imbere umunsi ku wundi, ko bahoze borora inka zisanzwe, ubu bakaba bafite inka zitanga umukamo. Bagashimira Leta y’u Rwanda ko idahwema kubitaho mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Nzayikorera Monamie Perezida wa Koperative y’aba borozi bo mu nkambi ya Mahama, yagize ati: “Twatangiye ubworozi bugoranye kandi buri umwe yororaga ukwe, ariko ubu baradufashije baduhuriza hamwe, baduha ubufasha twibumbira muri koperative; ubu umukamo wariyongereye. Hari imbogamizi twagiye tugaragaza kandi zaracyemutse. By’umwihariko, turashimira MINEMA, yatwubakiye ikiraro ariko tunakeneye imbuto nziza y’ubwatsi budatera indwara inka zacu.”

Butoya Andre na we yagize ati: “Mu by’ukuri ndashimira MINEMA yatubaye hafi kuva twahunga, ubu baduhaye aho twubakira inka zacu, ibyo badukoreye ni ibintu bidasanzwe, baduhaye ibiraro byiza, hari inka zikamwa amata meza. Nubwo turi impunzi hano, ariko ntacyo tubura. Ikindi hari ibyo twabagaragarije ariko twizeye ko bizagerwaho.”

Umuyobozi w’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere -UNDP, mu Rwanda, Dr. Fatmata Lovetta Sesay, yashimye aborozi ibyo bamaze kugeraho.

Yababwiye ko bakwiye kujya baba abambere mu kwikemurira ibibazo bafite, ku buryo n’iyo iyi mishinga yaba idahari aba baturage bakomeza ubworozi bwabo, ati: “Ndabashimira ko mukomeje gushimira Leta y’u Rwanda kandi mukomeza kwitangira akazi kanyu ka buri munsi. Mbere na mbere mumenye ko turi kumwe, mubanze mushake uko mwajya mwishakamo ibisubizo, natwe tukabafasha muri bicye kuko igihe twaba tugiye mwebwe mwakomeza gukora. Tugiye kwicara ibibazo byanyu tubishakire ibisubizo ariko namwe mukwiye gushaka icyo mukora mbere na mbere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yashimye intambwe aborozi bamaze gutera, agaragaza ko ikibazo cy’imbuto y’ubwatsi bemerewe n’Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, bagiye kubikurikirana kandi imbuto izabageraho vuba, ati: “Duhora tureba uko ubworozi bwo mu nkambi bwatezwa imbere, kandi nshima aho mumaze kugera. Icyo nshaka ko mwatekerezaho ni ugushaka uko mucyemura ikibazo cy’ubwatsi mu gihe kirambye, mugashaka n’uburyo bwo guhunika ibiryo by’amatungo mu gihe kinini. Imbuto y’ubwatsi mwemerewe na Guverineri kuri ubu turi kubikurikirana muzayihabwa vuba.”

Inkambi ya Mahama irimo impunzi zirenga ibihumbi 70, zirimo Abanye-Congo, abavuye mu Burundi, Eritrea, Ethiopia no mu bindi bihugu bitandukanye. Iterambere mu bworozi bw’inka rifasha guteza imbere imibereho y’impunzi, no guha abaturage ubushobozi bwo kwishakamo ibisubizo.

Inka borora ni izitanga umukamo

Nzayikorera Monamie Uhagarariye Koperative y’aborozi mu Nkambi ya Mahama
Ahororerwa inka mu nkambi ya Mahama, bafashijwe kubakirwa ikiraro rusange
Abayobozi basuye aborozi bo mu nkambi ya Mahama kuri uyu wa 20 Mutarama

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo
Ubukungu

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo

09/10/2026
Kuyobora umuturage udashonje biroroha-Meya Gasana
Imiyoborere

Kuyobora umuturage udashonje biroroha-Meya Gasana

07/10/2026
Abahoze ari abayobozi n’abakozi mu Karere ka Ngoma barishyuza asaga miliyoni 14 Frw
Amakuru

Abahoze ari abayobozi n’abakozi mu Karere ka Ngoma barishyuza asaga miliyoni 14 Frw

05/10/2026
Ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga bwazamutseho 89% mu myaka 8
Ubukungu

Ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga bwazamutseho 89% mu myaka 8

02/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Imirimo yo kubaka uruganda rw’amazi rwa Muhazi igeze kuri 92%

Imirimo yo kubaka uruganda rw’amazi rwa Muhazi igeze kuri 92%

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU