MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Imirimo yo kubaka uruganda rw’amazi rwa Muhazi igeze kuri 92%

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
21/01/2026

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burizeza abatuye aka karere ko imirimo yo kubaka uruganda rw’amazi rwa Muhazi iri kugana ku musozo, vuba abaturage bazaba batangiye kubona amazi; aho uru ruganda rwitezweho gutanga igisubizo ku bibazo by’amazi bikigaragara mu bice bimwe na bimwe by’aka karere.

Imirimo yo kubaka uruganda rw’amazi rwa Muhazi yatangiye ku itariki ya 1 Nyakanga 2023, aho uru ruganda ruhuriweho n’uturere twa Gatsibo Nyagatare, na Kayonza, ariko rukaba rwubatswe mu karere ka Gatsibo.

Igice cya mbere cyo kugeza amazi ku baturage biteganyijwe ko kizaba cyarangiye bitarenze tariki ya 31 Werurwe 2026, kikazuzura gitwaye miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uruganda rw’amazi rwa Muhazi rwitezweho kandi kugira imbaraga n’ubushobozi kuko biteganyijwe ko byibuze ku munsi ruzajya rutanga amazi angana na meterokibe ibihumbi 12.

Biteganyijwe ko abaturage bazagezwaho amazi n’uru ruganda rwa Muhazi mu gice cya mbere, ni abo mu turere twa Gatsibo na Kayonza, abagera kuri 543,397; harimo abagera kuri 327,714 batuye ku ruhande rw’Akarere ka Gatsibo, hakaza kandi abagera kuri 220,853 batuye ku ruhande rw’Akarere ka Kayonza.

Uruganda rw’amazi rwa Muhazi ruje rusanga abaturage bagerwagaho n’amazi meza mu Karere ka Gatsibo bari ku gipimo cya 87%, aho biteganyijwe ko muri gahunda y’ibikorwa by’Akarere y’imyaka itanu, abaturage bazaba bafite amazi ku gipimo cya 100%.

Uruganda rwa Muhazi kandi ruje rusanga ibindi bikorwaremezo byo kwegereza abaturage amazi meza, harimo imiyoboro y’amazi ibiri, umuyoboro w’amazi wa Minago ufite uburebure bwa kirometero 111, watanze amazi ku baturage bo mu mirenge ya Rwimbogo na Rugarama, aho washyizweho amavomo rusange agera kuri 64.

Hari kandi umuyoboro wa mazi wa Busatsa mu Murenge wa Kageyo ufite uburebure bungana na kirometero 23, ufite amavomo agera kuri 19, afasha abaturage kubona amazi meza bakoresha.

Imidugudu igera kuri 12 yo mu Murenge wa Gitoki yabonye amazi meza hafatiwe ku miyoboro ya Rwabigeyo B, Nyakagera, Kaniga, ndetse na Gahama, hubatsweho amavomo agera kuri 11.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, avuga ko bari gukora uko bashoboye ngo byibuze umuturage abone amazi mu buryo bworoshye bitarenze muri metero 400 avuye aho atuye.

Yagize ati: “Ntabwo twari turi ahantu heza ku bijyanye n’amazi mu baturage bacu, twari turi ku kigerero kiri hejuru gato ya 80%, ubu rero tukaba dufite imishinga izatuma abantu babona amazi ku gipimo cya 100%, ku buryo nta muturage ugomba gukora urugendo rurenze metero 400, ndetse n’ugiye ku ivomero ntabe yahamara iminota irenze 30 ategereje amazi.”

Zimwe mu mbogamizi zikomeye umushinga w’uruganda rw’amazi rwa Muhazi wahuye nazo harimo ibibazo byo kwishyura ingurane ku bikorwa by’abaturage, ariko hagashimwa uruhare rw’ubuyobozi bwagiye bufasha abaturage kumva neza akamaro k’uruganda, bakareka imirimo igakomeza mu gihe ibijyanye no kubishyura ingurane bigikurikiranwa.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026
Uruganda rw’amazi rwa Muhazi n’umuyoboro wa Gihengeri bibonwamo igisubizo kirambye cy’amazi muri Gatsibo
Amazi

Uruganda rw’amazi rwa Muhazi n’umuyoboro wa Gihengeri bibonwamo igisubizo kirambye cy’amazi muri Gatsibo

18/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: Aborozi bagaragarije Abasenateri imbogamizi y’ibiryo by’amatungo

Rwamagana: Aborozi bagaragarije Abasenateri imbogamizi y'ibiryo by'amatungo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU