MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Abana 21 bari baravuye mu ishuri bahawe ibikoresho barisubizwamo

Protogene BikorimanaYanditswe na Protogene Bikorimana
09/09/2025

Mu Murenge wa Mimuri, Akarere ka Nyagatare, abana 21 bari baravuye mu ishuri bahawe ibikoresho by’ishuri birimo amakaye, amakaramu n’ibindi kugira ngo basubire mu masomo yabo.

Iki gikorwa cyabereye mu nteko z’abaturage, ubwo hanatangizwaga icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire, ku nsanganyamatsiko igira it: “Ihame ry’uburinganire inkingi y’imiyoborere myiza n’iterambere ridaheza jandi rirambye.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwabwiye abaturage ko nta mwana ugomba gusigara inyuma mu bijyanye n’uburezi, kandi ko ababyeyi ko aribo ba mbere bafite inshingano zo kohereza abana ku ishuri, kuko ari bo mbaraga n’icyizere cy’ahazaza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko gusubiza abana ku ishuri ari inshingano ikomeye kandi ari ishingiro ry’ahazaza h’Igihugu.

Yagize ati: “Umwana ugaruwe ku ishuri ni inyungu ku muryango we, ku karere ndetse no ku gihugu cyose. Ntabwo tugomba kurebera abana bata ishuri, ahubwo tugomba gufatanya n’ababyeyi bose kugira ngo buri mwana yongere agere ku ishuri, kuko ari ho ahurira n’ubumenyi buzamufasha kubaka ejo hazaza heza.”

Raporo y’Akarere ka Nyagatare igaragaza ko kugeza ubu habarirwa abana 6,314 bataye ishuri,  gusa, bitewe n’ubukangurambaga bukorwa hirya no hino mu mirenge yose y’akarere, ubu 1,587 bamaze kugarurwa ku ishuri.

Mu Murenge wa Mimuri wonyine, abana 319 bamaze gusubizwa mu mashuri, harimo na bariya 21 bahawe ibikoresho by’ibanze.

Kuri ubu, mu mwaka w’amashuri wa 2025-2026, abamaze kugera ku mashuri bigaho ni 47% by’abana bose, bivuze ko abanyeshuri 53% bakibereye iwabo. Ubuyobozi bwaboneyeho gusaba ababyeyi kohereza abana ku mashuri bigaho, bakareka kubadindiza kuko abandi bana amasomo bayatangiye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare kandi bwongeye gusaba ababyeyi n’abarezi bose gushyira imbere inyungu z’umwana, bagakomeza kumufasha kujya ku ishuri buri munsi, kugira ngo intego yo kugira abana bose mu mashuri izagerweho, bityo uburezi bukomeze kuba inkingi y’iterambere rirambye ry’Igihugu.

Gasana Stephen, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Protogene Bikorimana

Protogene Bikorimana

Izo bijyanye

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana
Amakuru

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana

22/08/2026
Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere
Abagore

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

22/08/2026
Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu
Amakuru

Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu

22/08/2026
Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama
Amakuru

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

22/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Imiryango 58 yasezeranye kubana  byemewe n’amategeko 

Kirehe: Imiryango 58 yasezeranye kubana  byemewe n'amategeko 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU