Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwasezeranyije byemewe n’amategeko imiryango igera kuri 58 yari isanzwe ibana mu buryo butemewe n’amategeko, abaturage bagaragarizwa ko imiryango ibana itarasezeranye bigira ingaruka nyinshi zirimo; kuba abana hari igihe babura uburenganzira bwabo, amakimbirane mu miryango no kubura ubutabera bw’umwe mu bashakanye, mu gihe hari ikibazo kibaye.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 09 Nzeri 2025, ubwo mu Murenge wa Nyarubuye, hatangirizwaga bukangurambaga bw’icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire (GAD), hanatangwa ubutumwa bugamije gusezeranya imiryango itarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko igasezeranywa.
Ku ikubitiro ku gicamunsi cyo kuri uyu munsi wa mbere w’ubu bukangurambaga hirya no hino mu Karere ka Kirehe hahise hasezerana imiryango 58.
Bamwe mu bagize imiryango yasezeranye mu ruhame baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko kubana batarasezeranye byabateraga ipfunwe, gusa kuri ubu ubwo bamaze gusezerana bagaragaza ko bishimye cyane kandi ko basezeranye mu buryo butabagoye.
Sindayigaya D’Amour utuye mu Murenge wa Nyarubuye yagize ati: “Kuri ubu ndishimye cyane kuba maze gusezerana n’umudamu wanjye ni ibintu by’agaciro cyane, ubu njye n’umufasha wanjye tubanye mu buryo bwemewe n’amategeko ndumva nishimye cyane. Numvaga mbishaka cyane none mbibonye mu buryo bunyoroheye.”
Ayingeneye Faisi na we yagize ati: “Ubwo nsezeranye n’umufasha wanjye ndabyishimiye cyane numvaga mbifitiye inyota pe! Ku mutima wanjye numvaga ntameze neza kuba nabanaga n’umugabo wanjye tutarasezeranye, ubu ngiye kubana n’umutware wanjye twishimye, kandi twuzuzanya. Abatarasezeranye nabasaba nabo kwihutira kubikora kuko ni byiza cyane.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste yagaragaje ko umuryango mwiza wujuje ibisabwa, ugomba no kubaho warasezeranye kandi ababana bakabaho bafatanya inshingano.
Yakomeje agira ati: “Duhora tubagira inama, umuryango Nyarwanda umuturage w’i Nyarubuye wujuje ibisabwa agomba kubaho yarasezeranye, hano hari abagiye gusezerana, bibere isomo n’abandi. Mwibaze namwe umuryango ubaye uriho warasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko, ukaba ufite abana banyoye amata, bakaba banditse mu irangamimerere, mutekereze umuryango utari mu bukene, ukaba warisuzumishije indwara zitandura, zirimo kanseri (Cancer) y’inkondo y’umura n’izindi ndwara. Uwo muryango waba umeze neza, mwese muharanire kuwugira.”
Ubwo hatangizwaga ubu bukangurambaga i Nyarubuye imiryango itanu, yorojwe inka mu rwego rwo kuyifasha kwikura mu bukene no kurwanya imirire mibi.







