MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Imiryango 58 yasezeranye kubana  byemewe n’amategeko 

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
09/09/2025

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwasezeranyije byemewe n’amategeko imiryango igera kuri 58 yari isanzwe ibana mu buryo butemewe n’amategeko, abaturage bagaragarizwa ko imiryango ibana itarasezeranye bigira ingaruka nyinshi zirimo; kuba abana hari igihe babura uburenganzira bwabo, amakimbirane mu miryango no kubura ubutabera bw’umwe mu bashakanye, mu gihe hari ikibazo kibaye.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 09 Nzeri 2025, ubwo mu Murenge wa Nyarubuye, hatangirizwaga bukangurambaga bw’icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire (GAD), hanatangwa ubutumwa bugamije gusezeranya imiryango itarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko igasezeranywa.

Ku ikubitiro ku gicamunsi cyo kuri uyu munsi wa mbere w’ubu bukangurambaga hirya no hino mu Karere ka Kirehe hahise hasezerana imiryango 58.

Bamwe mu bagize imiryango yasezeranye mu ruhame baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko kubana batarasezeranye byabateraga ipfunwe, gusa kuri ubu ubwo bamaze gusezerana bagaragaza ko bishimye cyane kandi ko basezeranye mu buryo butabagoye.

Sindayigaya D’Amour utuye mu Murenge wa Nyarubuye yagize ati: “Kuri ubu ndishimye cyane kuba maze gusezerana n’umudamu wanjye ni ibintu by’agaciro cyane, ubu njye n’umufasha wanjye tubanye mu buryo bwemewe n’amategeko ndumva nishimye cyane. Numvaga mbishaka cyane none mbibonye mu buryo bunyoroheye.”

Ayingeneye Faisi na we yagize ati: “Ubwo nsezeranye n’umufasha wanjye ndabyishimiye cyane numvaga mbifitiye inyota pe! Ku mutima wanjye numvaga ntameze neza kuba nabanaga n’umugabo wanjye tutarasezeranye, ubu ngiye kubana n’umutware wanjye twishimye, kandi twuzuzanya. Abatarasezeranye nabasaba nabo kwihutira kubikora kuko ni byiza cyane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste yagaragaje ko umuryango mwiza wujuje ibisabwa, ugomba no kubaho warasezeranye kandi ababana bakabaho bafatanya inshingano.

Yakomeje agira ati: “Duhora tubagira inama, umuryango Nyarwanda umuturage w’i Nyarubuye wujuje ibisabwa agomba kubaho yarasezeranye, hano hari abagiye gusezerana, bibere isomo n’abandi. Mwibaze namwe umuryango ubaye uriho warasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko, ukaba ufite abana banyoye amata, bakaba banditse mu irangamimerere, mutekereze umuryango utari mu bukene, ukaba warisuzumishije indwara zitandura, zirimo kanseri (Cancer) y’inkondo y’umura n’izindi ndwara. Uwo muryango waba umeze neza, mwese muharanire kuwugira.”

Ubwo hatangizwaga ubu bukangurambaga i Nyarubuye imiryango itanu, yorojwe inka mu rwego rwo kuyifasha kwikura mu bukene no kurwanya imirire mibi.

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Biteze umusaruro ufatika mu bukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry’uburinganire

Bugesera: Biteze umusaruro ufatika mu bukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry’uburinganire

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU