MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Abamugariye ku rugamba banyuzwe n’Iterambere Umujyi wa Kigali ugezeho

Felix NyabyendaYanditswe na Felix Nyabyenda
24/09/2024

Abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu bo mu Karere ka Nyagatare bashimishijwe n’ibikorwa by’iterambere bimaze kubakwa mu Mujyi wa Kigali birimo imihanda ya kaburimbo, amagorofa y’ubucuruzi, amashuri ndetse n’amasitade, bavuga ko  bishimiye ko icyo barwaniye cyagezweho.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Nzeri 2024 ubwo aba bamugariye ku rugamba 87 bo mu Karere ka Nyagatare basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside , nyuma bakaba banatambagijwe Umujyi wa Kigali bareba ibikorwa by’iterambere bimaze kuhagera.

Uru rugendo shuri rwari rugamije kongera kwiyibutsa amateka yaranze Igihugu barwaniye babohora, hari n’ababonye amafoto yabo mu Ngoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside ndetse no gusobanurirwa uko Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yongeye guhuriza hamwe Abanyarwanda, bakubakira Igihugu hamwe.

S.Lt (Rtd) Faustin Mugabo, umwe mu bari bayoboye abamugariye ku rugamba, yavuze ko uru rugendo baruteguye bagamije kwereka bamwe muri bo batari bazi iterambere Igihugu kimaze kugeraho kuko ngo bari bazi gusa ibice babayemo mu gihe cyo kubohora Igihugu.

Yakomeje agira ati: “Mu gihe cyo kubohora Igihugu, twese buri muntu yabaga afite agace abarizwamo ariko atazi icyegeranyo cy’ibyakozwe mu kurwanya Jenoside n’uburyo intambara yagenze yose, uyu munsi twasuye urwibutso tubona icyegeranyo cy’ubwicanyi bwabaye muri iki gihugu bubabaje bw’indengakamere, byari akababaro bisa nk’aho biba bibaye bishyashya ku muntu n’ubwo twagiye tubibona.”

Yakomeje agira ati: “Nyuma twaje gusoza tubona amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu mu by’ukuri ibyo twabonyemo muri ayo mateka, ukongera ukareba aho Igihugu kigeze,ubona ko ibice byacu by’imibiri byatakaye, amaboko, amaguru, abapfuye natwe turiho ntabwo twari tuzi ko tuzasoza kuko n’abapfuye bari abagabo rero byaduhaye imbaraga n’icyizere cy’iki gihugu ko kizagera ahandi haruta aha tubona.”

Mugabo yongeyeho ko ibyo bakoze babohora Igihugu bigatuma kigera aho kigeze ubu, bazajya babyifashisha batanga ubutumwa ku bana babyara n’urundi rubyiruko muri rusange, bagakunda Igihugu byaba na ngombwa nabo bakagipfira kugira ngo gikomeze kubaho.

Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali basuye ku ikubitiro, beretswe uko Abanyarwanda bari babanye neza bayobowe n’umwami wabo, bagahuzwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, nyuma hakaza abakoloni bagaca ibice mu Banyarwanda ndetse bakanakoresha itangazamakuru mu itegurwa n’ishyirwamubikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma beretswe uko Igihugu cyongeye kubaka amahoro arambye no guhuza Abanyarwanda bari bafite ibikomere bya Jenoside kugeza Igihugu kigeze aho kigeze ubu.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana UNICEF nyuma y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ryagaragaje ko 80% by’abana mu Rwanda babonye umuntu yicwa, 70% babona uwakomeretse mu gihe 90% bizeraga ko nabo bazapfa.

S Lt. (Rtd) Faustin Mugabo yishimiye aho Igihugu kimaze kugera

Monique Mutangana yerekana ifoto ye igihe Inkotanyi zari zimaze kubohora Igihugu
Aha berekwaga uko ibice by’Igihugu byagiye bibohorwa

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Felix Nyabyenda

Felix Nyabyenda

Izo bijyanye

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana
Amakuru

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana

22/08/2026
Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere
Abagore

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

22/08/2026
Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu
Amakuru

Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu

22/08/2026
Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama
Amakuru

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

22/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abanya- Seychelles baje kwigira ku Rwanda serivisi zitangwa n’abajyanama b’ubuzima

Abanya- Seychelles baje kwigira ku Rwanda serivisi zitangwa n’abajyanama b’ubuzima

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU