MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abanya- Seychelles baje kwigira ku Rwanda serivisi zitangwa n’abajyanama b’ubuzima

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
24/09/2024

Itsinda ryo mu gihugu cya Seychelles ririmo Minisitiri w’Ubuzima muri iki gihugu, Peggy Vidot n’abandi bayobozi banyuranye baje kwigira ku Rwanda uko abajyanama b’ubuzima batanga bigafasha abaturage kugira imibereho myiza.

Kuri uyu wa kabiri tariki 24 Nzeri 2024, nibwo iri tsinda ryasuye Ibitaro bya Nyamata ndetse na bimwe mu bigo Nderabuzima byo mu Karere ka Bugesera birimo ivuriro ry’ibanze rya Mbyo n’Ikigo Nderabuzima cya Gashora bagamije kureba uko abajyanama b’ubuzima bafasha Leta mu gutera intambwe mu ireme ry’ubuvuzi no kwegereza serivisi z’ubuvuzi abaturage.

Minisitiri w’Ubuzima wa Seychelles, Peggy Vidot yagaragaje ko u Rwanda rugeze ahashimishije mu guha abaturage serivisi z’ubuvuzi, avuga ko we na bagenzi be bigiye byinshi ku Rwanda, cyane cyane uburyo bifashisha abajyanama b’ubuzima mu gutanga serivisi z’ubuvuzi.

Ati: “Icyo twabonye kandi twishimiye ni uko inzego z’ubuzima mu Rwanda ziha buri wese amahirwe yo kwivuza; kandi birashimishije ko ubu buvuzi butangwa n’abaturage ubwabo, aribo abajyanama b’ubuzima. Ibi bituma abaturage bagira icyizere kuri serivisi bahabwa, bityo bikabarinda kuzahazwa n’uburwayi. Ubu buryo bw’imikorere y’abajyanama b’ubuzima, natwe iwacu tuzagerageza kubukoresha.”

Abajyanama b’ubuzima basanzwe bafasha byinshi mu buvuzi birimo gukurikirana abagore batwite, imikurire y’umwana mu ngo mbonezamikurire, gusuzuma indwara ya Maraliya no gutanga ibinini by’inzoka ku bana bato ndetse no kugira inama z’ubuzima mu midugudu aho batuye.

Muri aka Karere ka Bugesera habarurwa abajyanama b’ubuzima bagera kuri 2251, mu gihe mu gihugu hose habarurwa abajyanama b’ubuzima basaga ibihumbi 58.

Igihugu cya Seychelles cyaje kwigira ku Rwanda ni kimwe mu bihugu abanyarwanda batemberamo bitabasabye VISA hashingiwe ku masezerano yashyizweho umukono n’ibihugu byombi tariki 28 Kamena 2023, ku munsi wa mbere w’uruzinduko Perezida Paul Kagame na Madamu we bagiriye muri iki gihugu.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Abaturage barasaba isoko ry’umusaruro w’ibigori

Gatsibo: Abaturage barasaba isoko ry’umusaruro w’ibigori

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU