Itsinda ryo mu gihugu cya Seychelles ririmo Minisitiri w’Ubuzima muri iki gihugu, Peggy Vidot n’abandi bayobozi banyuranye baje kwigira ku Rwanda uko abajyanama b’ubuzima batanga bigafasha abaturage kugira imibereho myiza.
Kuri uyu wa kabiri tariki 24 Nzeri 2024, nibwo iri tsinda ryasuye Ibitaro bya Nyamata ndetse na bimwe mu bigo Nderabuzima byo mu Karere ka Bugesera birimo ivuriro ry’ibanze rya Mbyo n’Ikigo Nderabuzima cya Gashora bagamije kureba uko abajyanama b’ubuzima bafasha Leta mu gutera intambwe mu ireme ry’ubuvuzi no kwegereza serivisi z’ubuvuzi abaturage.
Minisitiri w’Ubuzima wa Seychelles, Peggy Vidot yagaragaje ko u Rwanda rugeze ahashimishije mu guha abaturage serivisi z’ubuvuzi, avuga ko we na bagenzi be bigiye byinshi ku Rwanda, cyane cyane uburyo bifashisha abajyanama b’ubuzima mu gutanga serivisi z’ubuvuzi.
Ati: “Icyo twabonye kandi twishimiye ni uko inzego z’ubuzima mu Rwanda ziha buri wese amahirwe yo kwivuza; kandi birashimishije ko ubu buvuzi butangwa n’abaturage ubwabo, aribo abajyanama b’ubuzima. Ibi bituma abaturage bagira icyizere kuri serivisi bahabwa, bityo bikabarinda kuzahazwa n’uburwayi. Ubu buryo bw’imikorere y’abajyanama b’ubuzima, natwe iwacu tuzagerageza kubukoresha.”
Abajyanama b’ubuzima basanzwe bafasha byinshi mu buvuzi birimo gukurikirana abagore batwite, imikurire y’umwana mu ngo mbonezamikurire, gusuzuma indwara ya Maraliya no gutanga ibinini by’inzoka ku bana bato ndetse no kugira inama z’ubuzima mu midugudu aho batuye.
Muri aka Karere ka Bugesera habarurwa abajyanama b’ubuzima bagera kuri 2251, mu gihe mu gihugu hose habarurwa abajyanama b’ubuzima basaga ibihumbi 58.
Igihugu cya Seychelles cyaje kwigira ku Rwanda ni kimwe mu bihugu abanyarwanda batemberamo bitabasabye VISA hashingiwe ku masezerano yashyizweho umukono n’ibihugu byombi tariki 28 Kamena 2023, ku munsi wa mbere w’uruzinduko Perezida Paul Kagame na Madamu we bagiriye muri iki gihugu.







