Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo bagaragaje ko iyo bejeje ibigori babura isoko ryabyo, bigatuma bahura n’ibibazo birimo kubura amafaranga y’ishuri, kwishyura ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.
Babigaragaje kuri uyu wa 25 Nzeri 2024, ubwo muri aka karere hatangizwaga igihembwe cy’ihinga cya 2025 A. Ni igihembwe cy’ihinga ku rwego cyatangirijwe mu Murenge wa Gitoki mu gishanga cya Rwangingo, gitangirizwa ku buso bwa hegitari zirenga 300 zikaba zateweho imbuto y’ibigori.
Abaturage babwiye umunyamakuru wa MUHAZI YACU ko nubwo bashishikarizwa guhinga ibigori, iyo byeze babura isoko ryabyo, bigatuma bahura n’igihombo.
Uwitwa Bantegeye Theresa ati: “Nibyo koko dushishikarizwa guhinga ibigori ariko iyo byeze byera nta soko bifite, tukabigurisha amafaranga makeya, ugasanga ibyo umuntu akeneye mu rugo ntabashije kubikuramo, ntiwabasha kurihira umwana ishuri cyangwa ngo ubashe kwishyura ubwisungane mukwivuza.”
Akomeza asaba ubuyobozi bw’Akarere, kubashakira isoko ry’umusaruro w’ibigori, kuko beza umusaruro uhagije.
Ati: “Bakwiye kujya badushakira isoko mu gihe ibigori byeze, umuhinzi nawe akagira iterambere riturutse ku buhinzi bw’ibigori.”
Habumuremyi Jean Claude, nawe avuga ko bakwiye kubashakira isoko ry’ibigori, cyangwa bakabareka bagahinga ibihingwa bibaha amafaranga birimo amasaka, agaragaza ko iyo bayahinze arandurwa n’ubuyobozi.
Habumuremyi avuga ko bahinganga amasaka bakayakuramo amafaranga, ariko ubuyobozi bubasaba guhinga igihingwa cy’ibigori.
Akomeza agaragaza ko umusaruro w’ibigori uramutse ubonewe isoko mu gihe weze, ntacyababuza kubihinga bishimye.
Ati: “Ibigori mu gihe byajya bibonerwa isoko, natwe twajya tubihinga kuko iyo byeze usanga bigura macye cyane.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa MUHAZI YACU, yijeje abaturage ko ikibazo cyabaye umwaka ushize cyo kubura isoko ry’ibigori kitazongera kuba.
Ati: “Icyo nabwira abaturage ni uko ikibazo cyabaye umwaka ushize kitazongera kuba, ubu imyiteguro twayitangiye kare, aho tugiye gushakisha amasoko. Ikindi kandi mu gihe amasoko yabura, Leta ubwayo izajya igura umusaruro wabo, hari kandi abacuruzi bakorana na Leta biteguye kugura umusaruro wabo, ntibahagayike.”
Muri iki gihembwe cy’Ihinga cya 2025 A, mu Karere ka Gatsibo igihingwa cy’ibigori kizahingwa ku buso bungana na hegitari 26,000 aho kugeza ubu bamaze guhinga hegitari zirenga 13,000.









