Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda(RAB), ishami ry’Akarere ka Ngoma riragira inama abahinzi yo gukora ubuhinzi budahungabanya ubutaka hirindwa ibirimo kudacokoza ubutaka no gusasira imirima ihinzemo imyaka kuko bizabafasha kongera umusaruro no kugabanya ikiguzi bakoreshaga mu buhinzi.
Ibi RAB yabigarutseho mu gihe mu Karere ka Ngoma baherutse gutangiza ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga cya 2025A.
Sendege Norbert, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda(RAB), ishami rya Ngoma rikurikirana ubuhinzi mu turere twa Ngoma, Kirehe na Kayonza, yavuze ko ubuhinzi bubungabunga ubutaka bita ‘conservation agriculture’ bufite ingingo eshatu arizo guhinga udakomeretsa ubutaka, gusasira no guhinduranya imyaka mu murima.
Ahereye ku ngingo ya Mbere, Sendege yagize ati: “Kera twari tumenyereye ko umuntu ugiye guhinga abanza akarima, agasanza, agatabira byose ukabona gutera, kuri uyu munsi twaje gusanga iyo uhinze ubutaka aho hose ukabukubaganya icya mbere na mbere amazi ntabwo yinjira neza mu butaka.”
“Ikindi cya Kabiri, mu butaka burya habamo udukoko twitwa ‘Inshuti z’abahinzi’ aritwo dufasha ubutaka kwikora neza bugakomeza bukaba bwatanga umusaruro, iyo ubuhinze udushyira ku zuba rikaba ryatwangiza zikaba ziragiye.”
Yavuze kandi ko iyo uharuye ya mizi yasigaye mu gitaka isigamo utuntu tutwenge ari natwo iyo imvura iguye amazi ashobora kumanuka bikaba byagira ingaruka.
Ati: “Iyo wahinze ugasanza aricyo kera twajyaga tuvuga ngo ubutaka bwasomye; iyo ubutaka bwasomye amazi aho kumanuka ingufu nyinshi ziba mu kugenda mu buryo butambitse ugasanga haje isuri, murabibona imigezi yacu akenshi mu gihe cy’imvura ntabwo iba isa neza dukoresheje ubwo buryo wasanga na ya Nyabarongo yahindutse urubogobogo.”
Ku kirebana no gusasira, Sendege yagize ati: “Ubutaka bugomba kuba butwikiriye kugirango izuba ridakubitaho amazi akazamuka; iyo udafite isaso nko mu gihugu rishobora kuba rikeya hari ibihingwa ushobora guhinga biguma hasi ushobora gukata ukabagurira amatungo cyangwa ibindi ariko bigatwikira ubutaka.”
Gusimburanya imyaka yavuze ko byumvikana, ahubwo ibyo byose ko iyo ubikora bijyana no gukoresha inyongeramusaruro, Imbuto nziza, ifumbire mvaruganda n’iyi mborera.
Sendege yavuze ko ubuhinzi bubungabunga ubutaka bita ‘conservation agriculture’ hari icyo buzabafasha mu buhinzi bwabo.
Ati: “Izabafasha kongera umusaruro ariko icyo tugamije muri iki gihembwe cy’ihinga nuko twongera cyane imirima Ntangarugero kuko igihembwe gishije twari dufite umwe kuri buri murenge ariko ubu tuzagura umwe kuri buri Mudugudu ku buryo buri muturage azabibona akagereranya ahakoresheje ubwo buryo bubungabunga ubutaka naho yahinze mu buryo yarasanzwe akoresha.”
“Icyo gihe rero umurima ubwawo uzamubera ishuri ku buryo mu gihembwe gitaha tuzabitangira mbere kandi tuzaba turi no kuganya n’ikiguzi cyangwa igiciro dukoresha mu guhinga ubutaka(kurima).”
Banki Nkuru y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu, tariki 25 Nzeri 2024, yatangaje ko umusaruro mbumbe w’ubukungu bw’u Rwanda (GDP) wazamutse ku kigero cya 9,8% mu mezi atandatu ya mbere ya 2024, uvuye kuri 7,7% mu mezi atandatu ya mbere ya 2023.
Kugeza ubu urwego rw’ubuhinzi ni rumwe mu zifatiye runini ubukungu bw’u Rwanda aho ku mpuzandengo y’imyaka itanu ishize, urwego rw’ubuhinzi rwazamutse ku kigero cya 18,4%.







