Abayobozi bo mu Karere ka Nyagatare biyemeje gushyiraho gahunda nshya z’isuku, kugira ngo ikomeze ikorwe igihe cyose kandi igere kuri bose. Mu ngamba zashyizweho harimo kongera iminsi yo gukora isuku rusange no kongera ubugenzuzi.
Ubusanzwe mu Karere ka Nyagatare bari bafite ingamba zo kwimakaza isuku n’isukura zirimo Igitondo cy’isuku kiba buri wa Gatanu, Ubukangurambaga butandukanye, kampani z’isuku ariko ubu abayobozi biyemeje guhanga udushya turimo guhuriza abanyeshuri mu matsinda mato bigishwa uko bakwimakaza isuku, kongera iminsi yo gukora isuku ahantu rusange no gushyiraho ubugenzuzi buhoraho.
Ibi byose bizakorwa hagamijwe gukomeza kuba mu b’imbere mu isuku n’isukura nk’uko ubushakashatsi bukorwa na RGB buzwi nka Citizens Report Card, muri serivisi z’isuku 2022-2023 bwerekana ko Akarere ka Nyagatare ariko kazamutse cyane mu gihugu ku kigero cya 13.6% kuko muri 2022 kari kuri 68.6% mu gihe 2023 kageze kuri 82.2% kakaba ku mwanya wa Gatandatu.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yavuze ko batangiye gusubira aho bakoze ubukangurambaga bw’isuku n’isukura bareba ko ibyo basabye byashyizwe mu bikorwa kandi ngo biri gutanga umusaruro. Yavuze ko bari kugenda bahuriza abanyeshuri mu matsinda mato babashishikariza isuku n’isukura.
Niyigena Daniel, Umukozi ushinzwe amakoperative mu Murenge wa Nyagatare, yavuze ko nubwo basanzwe bafite umunsi wo kuwa Gatatu bakoreraho isuku rusange, muri uyu Murenge banishyiriyeho umunsi wo kuwa Mbere ubafasha kugenzura neza isuku y’ibiba byasizwe n’impera z’icyumweru.
Ati: “Kuwa Gatanu nabwo tujya mu Mujyi ngo turebe uko isuku ihagaze mbere y’uko wikendi itangira, mbese ni inspections zihoraho haba mu tubari,mu maresitora, haba ku mihanda dufite imihanda ya kaburimbo iba ikeneye isuku ya buri munsi ndetse no guhwitura kampani z’isuku mu Mujyi wa Nyagatare kugira ngo zirusheho gukora neza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye mu Karere, kugira umuco w’isuku mu byo bakora byose kuko nibyo bizatuma n’abo bayobora bakangukira isuku n’isukura.
Meya Gasana yasabye buri muryango kugira ahantu bashyira imyanda itandukanye yo mu ngo zabo mbere yo kujyanwa ahabugenewe ndetse buri muturage uri mu modoka ujya cyangwa unywa ibintu bitandukanye kujya ajugunya iyo myanda yasigaye mu dukusanyamyanda twashyizwe ku mihanda.








