Abahoze ari abazunguzayi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko kuba barubakiwe isoko rya kijyambere ryatwaye miliyoni 143 z’amafaranga y’u Rwanda ryabahinduriye imibereho, aho ryabafashije kubona ahantu hatekanye ho gukorera ubucuruzi, kurinda ibicuruzwa byabo no kongera inyungu bakuraga mu kazi kabo.
Iri soko riherereye mu Murenge wa Nyagatare, Akagari ka Nyagatare, Umudugudu wa Mirama I, rikaba ricururizwamo n’abacuruzi batandukanye biganjemo abagore bahoze bakorera ubucuruzi ku mihanda no ku miryango y’inzu y’abandi.
Bamwe mu bacururiza muri iri soko bavuga ko mbere ubuzima bwabo bw’ubucuruzi bwari bugoye kuko bakoreraga hanze, bakabangamirwa n’imvura, izuba ndetse n’umutekano muke w’ibicuruzwa byabo.
Mukandamage Euphrasie, umwe mu bahoze ari Umuzunguzayi, yavuze ko isoko ryabafashije gukora ubucuruzi bafite icyizere.
Yagize ati: “Mbere twacururizaga hanze, rimwe na rimwe imvura yagwa ikatunyagira cyangwa ikangiza ibicuruzwa byacu. Ariko ubu mfite aho mbibika nkafunga kandi umutekano wabyo wariyongereye. Ibyo byose byatumye natwe turushaho gukora neza.”
Niyodusenga Clémentine yavuze ko kuva bimukiye mu isoko rya kijyambere batakigorwa no kuzerera bashaka aho bacururiza.
Yagize ati: “Nacururizaga ku muhanda nk’umuzunguzayi, ariko nyuma yo kutwubakira iri soko baduhurije hamwe. Mbere twagendaga twikoreye udutaro ducururiza ku mihanda no ku miryango y’abantu, ariko ubu dufite aho dukorera hatekanye kandi bidufitiye akamaro kanini.”
Uwizeyimana Marie Rose na we yavuze ko isoko ryabafashije kubungabunga ubuziranenge bw’ibicuruzwa byabo, cyane cyane imboga n’imbuto.
Ati: “Tugikorera mu muhanda nkatwe ducuruza ibintu bijyanye n’imboga byarononekaraga ariko aho twaboneye isoko, ubu dusigaye tubicuruza bigifite ubuziranenge bwabyo, ikindi ntitukinyagirwa cyangwa ngo twicwe n’izuba.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bukomeza gushishikariza abakiri gukora ubuzunguzayi kubureka bakagana amasoko bubakiwe, kugira ngo bakore ubucuruzi bwemewe kandi butanga umusaruro.
Ubwo iri soko ryashyikirizwaga abaturage ku mugaragaro, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare w’Agateganyo, Kakooza Henry, yasabye abaryifashisha kuribungabunga no gukomeza kuribyaza umusaruro.
Yagize ati: “Icyo tubasaba ni ukubungabunga iri soko mwubakiwe. Turifuza kandi ko n’abagikora ubuzunguzayi ku mihanda babureka bakaza gukorera muri iri soko. Turanasaba abaturage kujya bagurira abacururiza mu masoko kugira ngo n’abagicururiza ku muhanda babone impamvu yo kugana amasoko. Impamvu bamwe bagikora ubuzunguzayi ni uko hari ababagana, kandi akenshi baba batinya kwishyura imisoro. Nyamara imisoro ni yo Leta yifashisha mu kubakira abaturage ibikorwaremezo bitandukanye.”
Iri soko rya Mirama I rifite ibisima 112 byagenewe abacuruzi, rikaba ryarubatswe ritwaye miliyoni 143 z’amafaranga y’u Rwanda. Abaricururizamo bavuga ko ryabafashije kuva mu bucuruzi butagira icyerekezo bakajya mu bucuruzi bukorwa mu buryo bwemewe, butekanye kandi bubaha amahirwe yo kurushaho kwiteza imbere.







