MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Abahinzi ba Mukama bababaye umuhanda

Felix NyabyendaYanditswe na Felix Nyabyenda
27/07/2024

Abaturage bo mu Murenge wa Mukama biganjemo abahinzi b’ibigori n’ibishyimbo barifuza ko umuhanda ubahuza n’Umurenge wa Mimuri ukorwa mu buryo burambye bikabafasha kudahendwa igihe baje kugurirwa uwo musaruro, cyane ko hari n’abeza toni zisaga 900 ku gihembwe cy’ihinga.

Ibi babitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2024 mu muganda rusange usoza uku kwezi wibanze ku gusana umuhanda w’ibirometero 2.5 unyura mu gishanga cy’Urugunga hazwi nka Nyabugogo ukaba uhuza Imirenge ya Mimuri na Mukama.

Abaturage babwiye MUHAZIYACU ko nubwo uwo muhanda wasanwe ngo ntibizeye uburambe bwawo igihe imvura izaba yaguye.

Ndayisenga Léandre, Perezida wa Koperative CODPCUM ihinga ibigori n’ibishyimbo ku buso bwa hegitari 142 mu gishanga cy’Urugunga yavuze ko kuri hegitari basigaye beza toni zirindwi, kuburyo ku gihembwe bezatoni 994.

Ati: “Dufite imbogamizi y’umuhanda idatuma tutageza umusaruro wacu ku isoko bitewe n’uko iyo dukeneye imodoka zidutwarira umusaruro, ntabwo zibasha kwambuka kubera umuhanda wangiritse. Abacuruzi benshi bafite imodoka batinya kuwuzamo kubera ko iyo bajemo zicika rasoro, ibyo bituma baduhenda kuko bajya kuzenguruka mu bice bya Cyabayaga.”

Nsengiyumva Jean de Dieu utuye mu Kagari ka Rugarama Umurenge wa Mukama, we yavuze ko nubwo basaniwe umuhanda ngo atabyishimiye kuko imbaraga zabo nk’abaturage zidahagije, ahamya ko hajemo imbaraga za Leta umuhanda wakorwa neza bikoroshya ubuhahirane ndetse n’imbangukiragutabara ziturutse Nyagahita na Mimuri zikabona uko zigeza abarwayi ku Bitaro by’Akarere bya Gatunda.

Rukundo Jean de Dieu nawe yagize ati: “Uyu muhanda urabangamye kuko kuko hari imodoka zikunda kuhanyura zije gutwara umusaruro wacu zikagwamo zikamara nk’iminsi 2 cyangwa icyumweru, iyo icyambu cyuzuye ntawushobora kwambuka ngo ajye Mimuri.”

Habumugisha Emmanuel usanzwe ari umucuruzi, yavuze ko guhenda abaturage bituruka ku muhanda mubi. Ati: “Iyo tugize amahirwe imodoka ikambuka, gusubirayo biba intambara, imodoka zirapfa n’umusaruro ukadupfiraho, uje kugura agerageza gukataho icyo giceri kubera ikinyabiziga kitaribugereyo amahoro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague yavuze ko abaturage batanze ibitekerezo ko uwo muhanda wakorwa none ngo ugiye gushakirwa igisubizo.

Ati: “Turashimira Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu, imihanda mu Karere ka Nyagatare imaze gukorwa ari myinshi bivuze ngo uko ubushobozi buzagenda buboneka hari indi mihanda izakorwa harimo n’uyu abaturage batugejejeho. Mu by’ukuri ntabwo umuntu yahita avuga ngo ni umwaka utaha cyangwa se mu myaka ingahe iri imbere ariko ku rutonde rw’imihanda twari dufite tugiye kongeraho n’uyu batugaragarije.”

Umurenge wa Mukama ni umwe mu Mirenge 14 igize Akarere ka Nyagatare, ukaba ikigega cy’ibigori n’ibitoki bigemurwa mu Mujyi wa Nyagatare no mu bindi bice by’Igihugu. Uyu muhanda kandi uramutse ukozwe abaturage bajya kwivuriza ku Bitaro bya Gatunda baturutse mu Mirenge ya Mimuri na Katabagemu byaborohera batarinze kuzenguruka.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Felix Nyabyenda

Felix Nyabyenda

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge
Inkuru z'ingenzi

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Abatuye Kigarama basabye uruhare rw’abikorera mu isanwa ry’umuhanda wangiritse

Kirehe: Abatuye Kigarama basabye uruhare rw’abikorera mu isanwa ry’umuhanda wangiritse

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU