Abatuye mu tugari twa Nyakerera na Cyanya two mu Murenge wa Kigarama basabye ko inzego z’ubuyobozi zahuriza hamwe abikorera kugira ngo bagire uruhare mu isanwa ku buryo burambye ry’ibice by’umuhanda Nyakavogo-Nyamikoni-Cyanya ureshya n’ibirometero bitanu byagiritse.
Ni ubusabe bwagaragajwe na bamwe mu bitabiriye umuganda rusange usoza ukwezi kwa Nyakanga, ku rwego rw’Akarere ka Kirehe wakorewe mu Murenge Kigarama, Akagari ka Cyanya wibanze ku gutunganya ibice by’uwo muhanda Nyakavogo-Nyamikoni-Cyanya kugira ngo woroshye ubuhahirane hagati y’imirenge ya Kigarama na Musaza.
Ni umuhanda uhuriweho n’utugari twa Cyanya na Nyakerera ufite ibice byagiye byangirizwa n’umuvu w’amazi, ibice bimwe birimo urutare n’aho abaturage bamwe bagaragaje ko hagiye hangizwa n’inka zagiye zihanyuzwa.
Mu gace kawo kibanzweho mu muganda, abaturage babwiye MUHAZIYACU kari karangiritse cyane ku buryo nta moto cyangwa imodoka byashoboraga kuhanyura kandi bafata uyu muhanda nk’inzira ya hafi ihuza igice cy’ikibaya cy’Umurenge wa Kigarama n’Umurenge wa Musaza.
Agaragaza icyifuzo cy’uburyo wakorwa mu buryo utapfa kongera kwangirika, Bayavuge Theogene Ndaruhutse wo mu Kagari ka Cyanya watanze igitekerezo n’abandi baturage benshi bakomeye amashyi mu biganiro bya nyuma y’umuganda,
Yagize ati: “Twabashimiye uburyo mwadufashije kugira ngo uyu muhanda ukorwe, ariko hari icyo nasabaga, twahoze dutekereza ko uyu muhanda kugira ngo ube ukomeye twashyiraho imbaraga z’abikorera ku giti cyabo, turi gutekereza ko bishobora gutwara ibihumbi 800Frw cyangwa Miliyoni.”
Yavuze ko we ubwe yigeze kugerageza gushyiraho imbaraga mu gihe cyashize atanga ibihumbi 300Frw hakorwa agace gato ariko harongera harangirika.
Akomeza agira ati: “Bitewe n’ubushobozi buke wenda nari nashyizeho ntabwo wari ukomeye nk’uko twahurizaho imbaraga tukawukora nk’abikorera. Ariko dufashe Sima, na Ferabeto na Konkase tukavanga, dusanga uyu muhanda twawukora nka wa wundi w’i Musaza Nganda, dusanga byakomera kandi bikaramba.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama Uwanyirigira Esperance, yagize ati: “Ni umuhanda twifuza gukora, kandi ufitiye akamaro kanini abaturage, tukaba twatangiriye ahari habangamye cyane ariko kandi tukaba tugiye gukomeza kuwusana mu gihe ubushobozi buhambaye butaraboneka, tukaba tuzakomeza gukoresha imbaraga zacu nk’abaturage.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno, asubiza ku cyifuzo cy’abaturage cy’uko hahurizwa hamwe imbaraga z’abikorera, yagize ati: “Ibijyanye no kwishyira hamwe ibyo rwose, ni ibyo gushyigikira kugira ngo twikemurire ibibazo. Ubundi hari ukuntu turimo gukora kugira ngo dukore iyi mihanda ni umuganda, dufatanyije n’abikorera natwe nk’Ubuyobozi tukareba aho dushobora gukura Laterite cyangwa niba hari aho dushobora kubona amabuye, abikorera bakadutiza imodoka, tugakoresha umuganda tukikorera imihanda.”
Umurenge wa Kigarama wakorewemo umuganda rusange usoza Nyakanga ku rwego rw’Akarere ka Kirehe utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 37, bakora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, ukaba ukora ku mugezi w’Akagera ugabanya u Rwanda na Tanzania.











