MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Hari gukorwa icyanya cy’urusobe rw’ibinyabuzima kuri hegitari 10

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
27/07/2024

Mu Murenge wa Zaza, Akarere ka Ngoma hari gukorwa icyanya cy’urusobe rw’ibinyabuzima kizaterwamo ubwoko bw’ibiti bya gakondo 50 byazimiye mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo n’abaturage.

Ni igikorwa kiri gukorwa binyuze muri kimwe mu bice bigize umushinga wa TREPPA cyitwa ‘Sancta’ umushinga ugamije kufasha Intara y’Iburasirazuba kugendana n’ihindagurika ry’ikirere.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, aganira na MUHAZIYACU yavuze ku biri gukorwa muri iki cyanya cya Zaza kingana na hegitare 10 mu kagari ka Nyagatugunda, Umurenge wa Zaza.

Yagize ati: “Harimo gutera amashyamba no kuyasazura nk’ibyo mwabonye hano Kibungo ariko akagirira n’akamaro abaturage, harimo kuzatera amashya no gutera udushyamba twa kimeza; ibiti byari ibya komeza kera twakoreshaga mu buvuzi gakondo no kuba twagira ubuki butarimo ibintu byo mu nganda.”

Akomeza agira ati: “Ariko hakabamo n’ ikijyanye n’ubukerarugendo, nibyo turimo gukora mu Murenge wa Zaza hamwe n’uwo mushinga wa TREPPA, iyo Sancta izagarura ibiti byacitse, uzasangamo imigu n’ibindi bya kera Abanyarwanda tuzi bigera ku bwoko 50.”

Visi Meya Mapambano yavuze ko nubwo ari agashyamba ka kimeza kazaba kakozwe kazaba gafite ibiti bya kera byabuze kandi kakaba karimo ibyenda gusa nk’Icyanya cya Nyandungu (Eco Tourism Park).

Ati: “Nk’uko mubona nka Nyandungu Park ni ibyenda gusa nkabyo, dushobora kutagera nk’aho bari mu buryo n’ubukerarugendo ariko hazaba ari ahantu ho kuruhukira, babone inyoni, ibiti bya kera n’ibindi.”

Bimwe mu biti 50 bya gakondo byatangiye guterwamo birimo nk’Imigu, Imihumuro, Imiguruka, Imiko, Umuharata, Umunyagasozi, Ikawa y’ishyamba, Umunyinya, Umufu, Umuyove, Umuringa, Umufu, Umubirizi, Umuravumba, Umumena n’ibindi.

Yongeyeho ko bari kugenda bategura na koperative izacunga iki cyanya ndetse ikanegekamo imizinga y’inzuki n’ubuki buvuyemo bukava muri bya biti bya gakondo byatakaye ku buryo buzaba bufite umwimerere.

Ati: “Hazaba harimo ibikorwa ku buryo tubyaza umusaruro iryo shyamba ku baturage bacu, babone inyungu abahasura, babone inyungu muri bwa buki ariko nanone tugarure bya biti gakondo byatakaye kubera imiturire no kubungabunga ikirere, imigwire cy’imvura n’ibindi.”

Iki cyanya cya Zaza (Community_based Biodiversity Sanctary Zaza) kiri gukorwa ku buso bwa hegitari 10 ndetse umwaka utaha biteganyijwe ko bazakora ikindi cyanya mu Murenge wa Mutenderi.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026
Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye
Hanze

Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Abana bari barasibiye bagiye guhabwa andi mahirwe

Bugesera: Abana bari barasibiye bagiye guhabwa andi mahirwe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU