MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Abagera ku bihumbi 22 bagejejweho amazi binyuze mu mushinga Isoko y’Ubuzima

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
20/06/2026

Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko kwegerezwa amazi meza n’ibikorwa by’isuku n’isukura byabafashije guhangana n’indwara zaterwaga n’umwanda ndetse bikazamura imibereho yabo, nyuma y’ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga Isoko y’Ubuzima wamaze imyaka itanu ukorera muri aka Karere no mu tundi turere tw’Igihugu tugera ku 9.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 19 Kamena 2026 mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’isuku n’isukura birimo Nyagatare Sanitation Centre ndetse no gusoza ku mugaragaro ibikorwa by’umushinga Isoko y’Ubuzima, washyirwaga mu bikorwa ku bufatanye na Water For People ndetse n’abafatanyabikorwa barimo IRC, CARE International, VEI, AEE Rwanda n’abandi.

Uyu mushinga uterwa inkunga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika watangiye muri Nyakanga 2021 ukaba uzasozwa muri Nyakanga 2026, aho wari ugamije guteza imbere urwego rw’amazi meza, isuku n’isukura, kongera uburyo bwo kubona amazi ndetse no kunoza imitangire ya serivisi z’isuku mu baturage, ukaba usize ibigo nderabuzima byo mu turere dutanu bihawe ibikoresho byose nkenerwa n’amazi meza mu rwego rwo kubifasha kunoza isuku.

Mu myaka itanu ishize, abaturage basaga ibihumbi 22 bo mu Karere ka Nyagatare babonye amazi meza binyuze muri uyu mushinga, mu gihe ibikorwa byawo muri aka Karere byatwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari eshatu.

Ku rwego rw’Igihugu hose, umushinga wari ufite ingengo y’imari ya miliyoni 22 z’Amadolari y’Amerika.

Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko kubona amazi hafi yabo byabafashije kugabanya indwara baterwaga n’umwanda ndetse bikaba biborohereza ubuzima bwa buri munsi.

Mukarutesi Claudine umwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyagatare, yavuze ko mbere bajyaga bakora urugendo rurerure bajya gushaka amazi kandi ayo mazi yabaga asa nabi, ibintu avuga ko byabagiragaho ingaruka nyinshi.

Yagize ati: “Mbere twakoraga urugendo rurerure tujya gushaka amazi kandi rimwe na rimwe tugasanga asa nabi ariko ubu amazi yaratwegereye, abana ntibagisiba ishuri bajya kuvoma kandi n’indwara zaterwaga n’umwanda zaragabanyutse cyane.”

Undi yagize ati: “Uyu mushinga watwigishije byinshi ku isuku no gukoresha amazi meza. Ubu abaturage benshi bafite ubwiherero bunoze kandi basobanukiwe akamaro ko kugira isuku mu ngo no ku mubiri.”

Umuyobozi uhagarariye Water For People mu Rwanda, Eugene Dusingizumuremyi, yavuze ko umushinga Isoko y’Ubuzima wari ugamije kugeza serivisi z’amazi n’isuku ku baturage benshi bashoboka no kubaka ubushobozi bw’inzego zitandukanye.

Yagize ati: “Mu myaka itanu ishize twakoranye n’uturere 10 harimo na Nyagatare, tugamije kunoza serivisi z’amazi n’isuku. Twafashije abaturage benshi kubona amazi meza, tunafasha mu gukora igishushanyombonera kizafasha Akarere ka Nyagatare gukomeza gukemura ibibazo by’amazi no mu gihe kiri imbere.”

Bisobanurwa ko muri rusange uyu mushinga mu turere twose wakoreyemo usize abantu 143,329 babonye amazi meza, mu gihe abarenga 225,000 bongererewe ubushobozi ku buziranenge bwa serivisi z’amazi zari zisanzweho.

Uyu mushinga kandi wafashije abantu 119,262 kubona serivisi z’isuku n’isukura, unafasha amashuri n’ibigo nderabuzima kunoza ibikorwa by’isuku n’isukura.

Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo Kakooza Henry, yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa by’umwihariko Water For People mu kuzamura imibereho y’abaturage.

Yagize ati “Uyu mushinga wadufashije mu kugeza amazi ku baturage, guteza imbere isuku ndetse no guha abaturage akazi. Ikindi cy’ingenzi ni uko wasize Akarere gafite igishushanyombonera kizadufasha gukomeza gukemura ikibazo cy’amazi no mu gihe kiri imbere.”

Yakomeje asaba abaturage gufata neza ibikorwaremezo begerejwe no kubirinda abangiza.

Ni muri urwo rwego mu Gihugu hose uyu mushinga mu rwego rwo gukomeza guteza imbere serivisi z’isuku n’isukura, amashuri n’ibigo nderabuzima 67 byabonye amazi meza binyuze muri uyu mushinga, naho ibigo nderabuzima 15 bishyirwamo ibikorwa bitandukanye bifasha mu gukumira indwara no guteza imbere isuku n’isukura.

Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo Kakooza Henry yashimiye ibikorwa by’Umushinga Isoko y’Ubuzima
Ikigega cy’amazi cyubatswe kugira ngo abaturage babashe kubona amazi meza
Nyagatare District Sanitation Center ni kimwe mu gikorwaremezo cyakozwe mu mushinga wa Water for people
Bimwe mu bikoresho byifashishwa mu bikorwa by’isuku n’isukura biri muri Nyagatare Sanitation Center

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Abakora uburaya bahawe udukingirizo dusaga 15,000

Nyagatare: Abakora uburaya bahawe udukingirizo dusaga 15,000

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU