Abacururiza mu isoko rya Nyagashanga riherereye mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko bahura n’ibihombo baterwa no kwangirika kw’ibicuruzwa byabo, igihe imvura iguye cyangwa n’izuba ryabaye ryinshi, bagasaba ko iri soko ryakubakirwa.
Iri soko rya Nyagashanga riherereye mu kagari ka Nyagashanga mu Murenge wa Karangazi, rikaba isoko riremwa cyane cyane kuwa Kane n’abantu baturutse mu turere dutandukanye. Abarikoreramo bavuga ko babangamirwa no kuba ritubakiwe, aho iyo imvura iguye banyagirwa ndetse n’ibicuruzwa byabo bikangirika.
Bamwe mu baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko bibabangamira kubona iri soko ritubakiwe kuko bibahombya kubera iyangirika ry’ibicuruzwa byabo.
Dukuzimana Primitive ucuruza inyanya hasi yavuze ikibazo bahura nacyo kirimo ivumbi rijya ku bicuruzwa mu mpeshyi ndetse n’ikibazo cy’imvura ikunze kubanyagira ikanangiza ifu n’ibindi byinshi.
Ndekezi Claude we yagize ati” Ikibazo dufite muri iri soko turekura imisoro myinshi ikagaragara ko isohoka ariko ntibbabibona. Nk’ubu urabona tuba turaha imbuto ziba zandagaye, ntiducururiza ku gihe,ntitunacuruza neza. Ubu tubaye dufite isoko ryubakiye twajya tubona uko twishimira tukavuga ngo twakorewe neza”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague avuga ko isoko rya Nyagashanga riri mu masoko amwe bari gushakishiriza ubushobozi bwo kugira ngo abe yakubakirwa abaturage ngo bacururize ahantu heza.
Yagize ati:” turimo turavugana n’abafatanyabikorwa batandukanye, hari n’abandi bafatanyabikorwa bagiye kudufasha kubaka isoko hariya mu Mujyi wa Karangazi, bivuze ngo rero ku bufatanye n’abafatanyabikorwa n’abikorera n’isoko rya Nyagashanga riri mu masoko amwe twabonyeko akeneye kuba yakubakwa”
Ubuyobozi bw’Akarere bwijeje abaturage ko bugiye kongera imbaraga mu gushaka amafaranga yakubaka iri soko abarirema bakarushaho gukorera ahantu heza. Kuri ubu uri soko riremwa n’abacuruzi baturuka mu turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare.







