Ku munsi wa 2 w’uruzinduko itsinda ry’abayobozi baturutse mu Ntara ya Kagera mu Gihugu cya Tanzania riri kugirira mu Ntara y’Iburasirazuba ryasuye ibikorwa bitandukanye biri muri iyi ntara birimo icyanya cyuhirwa ku buso bugari cya Nasho n’ ikigo Zipline gitanga serivisi hifashishijwe utudege tutagira Abapilote “Drone”.
Ni kuri uyu wa 13 Nzeri, aho banasuye icyumba ntangamakuru hifashishijwe ikoranabuhanga kiri ku biro by’Intara y’Iburasirazuba aho basobanuriwe uko amakuru yose yabereye mu ntara akusanywa vuba kandi akamenyekanira ku gihe.
Umuyobozi w’Intara ya Kagera Fatma Abubakar Mwassa, ari kumwe n’itsinda ayoboye yatangaje ko yishimiye iterambere riri mu Rwanda by’umwihariko mu Ntara y’Iburasirazuba, mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru yashimiye leta y’u Rwanda ibyo ikora,
Yakomeje agira ati: “Twize byinshi, natunguwe cyane n’isuku nasanze muri iki gihugu, kubona amatara yo ku muhanda yaka ahantu hose ndetse n’uburyo bwa camera zisaba abatwara ibinyabiziga kugabanya umuvuduko, nabajije iby’ubu buryo babwira ko byagabanyije cyane impanuka zaberaga mu muhanda ibi rero ni ibintu byo kwishimira”.
Yakomeje avuga ko uru rugendo rugamije gutsura umubano wihariye bafitanye n’Intara y’Iburasirazuba yemeza ko baganiriye ku kunoza umubano hagati y’abaturage b’intara zombi birinda ko hazagira ikintu na kimwe gihungabanya umutekano wa buri ruhande, ibi bikagerwaho birinda ko hari umunyabyaha wahungira mu ntara imwe aturutse mu yindi.
Ibi kandi bizunganirwa no kubaha amategeko y’ibihugu byombi [Tanzania n’u Rwanda], abaturage b’impande zombi bakigishwa kubahiriza amategeko hagize uwambutse umupaka, ikindi ni uko bagomba kongera urukundo hagati y’abaturage bombi; bizafasha koroshya ubuhahirane hagati y’abatuye mu Ntara y’Iburasirazuba n’abari mu Ntara ya Kagera bikazabafasha kongera ubukungu bwabo.
Bamwe mu baturage basuwe mu cyanya cyuhirwa ku buso bugari bwa Nasho mu Karere ka Kirehe, ahuhirwa ku buso buhuje bwa hegitari zisaga 1000, bemeza ko iyi gahunda yo kuhira imyaka yabafashije cyane, ndetse ubu aho batuye mbere hahungwaga; noneho ubu buri wese akaba yifuza kuhatura bitewe n’amahirwe ahari yo guhinga batikanga ihindagurika ry’ibihe.
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K.Emmanuel yemeza ko uyu mubano uzarushaho gushyirwa imbere kubera ko impande zombi ziwufitemo inyungu,
Yakomeje agira ati: “Turashimira ibihugu byacu byombi ko bifite ubushake bwa politiki bwo kubana neza, twanasinyanye amasezerano hagati y’Intara y’Iburasirazuba n’Intara ya Kagera hagamije kugira ngo dufatanye mu migenderanire, imikoranire, no guhahirana, hakumirwa ibyaha; ibi byose bikadufasha guha abaturage bacu serivisi nziza”.
Hari inzira y’ubucuruzi izwi nk’umuhora wo hagati ( Centre Corridor Dar-Es Salam-Kigali) uyu muhora ukaba wifashishwa mu bucuruzi hagati y’u Rwanda, u Burundi, DRC na Tanzania; ubu bufatanye bukazafasha impande zose kurushaho kubona inyungu zishingiye kuri uyu muhora wo hagati.
Amasezerano agena ubufatanye bwihariye n’umubano hagati by’intara y’Iburasirazuba n’Intara ya Kagera yo muri Tanzaniya bwatangiye mu mwaka wa 2011.
Inkuru bijyanye: Abayobozi bo mu Ntara ya Kagera bari mu ruzinduko mu Burasirazuba

















