MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Abacukura amabuye bagiye kwegerezwa amavuta abarinda kurumwa n’imibu itera malaria

Felix NyabyendaYanditswe na Felix Nyabyenda
06/05/2024

Abacukura amabuye arimo ayubakishwa mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare bagiye kwegerezwa amavuta bazajya bisiga bari mu mirimo yabo abarinde kurumwa n’imibu itera malaria ikunze kubibasira.

Ubusanzwe abacukura amabuye mu birombe babarizwa mu byiciro bikunze kwibasirwa n’iyi ndeara cyane, imibare igaragaza ko  Umudugudu w’Akayange bacukuramo ayo mabuye ugaragaramo malaria cyane mu gace Ikigo Nderabuzima cya Ndama gikoreramo aho mu mezi atatu ya mbere  ya 2024 hagaragaye abarwayi ba malaria 745.

Mujawabega Charlotte ucukura amabuye mu Akayange yagize ati” Hano dukunda kurwara malaria cyane n’ubu rwose benshi bari mu buriri. Ayo mavuta rero turayishimiye uzajya abona agafaranga azajya ayagura.”

Ntawukinayenda Faustin we yavuze ko aho bacukura amabuye ngo malaria ibarembeje bitewe n’imibu myinshi ihari, avuga ko kubona amavuta bizatuma abarwayi bagabanuka.

Niyitegeka Adrien we yagize ati” Ayo mavuta tuyabonye byadufasha bitewe n’akazi dukora kuko aho dukorera umubu uraturya cyane. “

Imibare y’abarwara malaria mu Murenge wa Karangazi igaragaza ko utugari dutatu tugaragaramo abacukura amabuye ndetse n’ahari ibishanga aritwo Ndama, Nyagashanga na Nyamirama  habonetse abarwayi 2 167 kuva muri Mutarama kugera muri Werurwe 2024.

Umukozi mu Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, Rwanda NGOs Forum, muri gahunda yo kurwanya malaria mu Ntara y’Iburasirazuba Niyonshuti Pierre Amidei avuga ko bari gukora ubukangurambaga ku byiciro bifite ibyago byo kurwara malaria ariyo mpamvu basuye abacukura amabuye kugira ngo babasobanurire uko bayirandura burundu.

Ku kijyanye no kubaha amavuta bisiga, yavuze ko bahuguye abafashamyumvire bazajya babafasha kuyagurisha ku maguriro azashyirwa aho abafite ibyago byo kurwara malaria bakorera kandi ngo ntazaba ahenze kuko agacupa ka 500 frw  umuntu  umwe yakisiga amezi atatu.

Kamanzi Daniel ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima ku Kigo Nderabuzima cya Ndama avuga ko Umudugudu w’Akayange ngo ari munini cyane bikaba bigora abarwayi kubona imiti ya malaria bitewe n’umubare w’abajyanama b’ubuzima bahari.

Kubera iyo mpamvu, Kamanzi arasaba Leta ko yabafasha gushyiraho abandi bajyanama b’ubuzima kugira ngo ayo mavuta bazayashyikirizwe nabo bayageze ku bayakeneye bose.

Inzego z’ubuzima zigaragaza ko Imirenge ya Rwempasha, Matimba na Karangazi ariyo igaragaramo malaria nyinshi mu Karere ka Nyagatare bitewe ahanini n’ibishanga bihabarizwa, kuba ikora ku mipaka na pariki ndetse n’ubucuruzi bw’amabuye buhakorerwa.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Felix Nyabyenda

Felix Nyabyenda

Izo bijyanye

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo
Ubukungu

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo

09/10/2026
Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene
Inkuru z'ingenzi1

Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene

09/10/2026
Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza
Amakuru

Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza

09/10/2026
Urubyiruko ruri mu bigo ngororamuco, 95% ni ukubera ibiyobyabwenge
Urubyiruko

Urubyiruko ruri mu bigo ngororamuco, 95% ni ukubera ibiyobyabwenge

08/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Minisitiri Uwamariya yasabye abayobozi n’abakozi kubera urugero abato mu kurwanya amacakubiri

Minisitiri Uwamariya yasabye abayobozi n’abakozi kubera urugero abato mu kurwanya amacakubiri

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU