Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr.Uwamariya Valentine yasabye abayobozi n’abakozi bakorera mu nyubako ikoreramo ama Minisiteri n’ibigo bya Leta kuba urugero rwiza mu mikorere n’imivugire ikwiriye kugira ngo abakiri bato bizabarinde gukurana urwango n’amacakubiri nk’ayagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gicurasi 2024 ubwo abayobozi ba Minisiteri n’Ibigo bya Leta bikorera mu nyubako imwe bahuriraga mu Karere ka Bugesera ku rwibutso rwa Ntarama mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri Dr. Uwamariya yavuze ko igikorwa cyo kwibuka ari ikimenyetso cyo guha ubuzima bw’abishwe muri Jenoside.
Ati: “Kwibuka buri mwaka ntabwo ari umuhango. Kwibuka ni ikimenyetso cy’agaciro duha ubuzima bw’abacu bishwe urw’agashinyaguro, tukongera guhamya ko Jenoside yateguwe, yageragejwe ndetse ko yabaye mu muryango Nyarwanda. Amateka ya Bugesera ni gihamya ntakuka.”
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, muri iki gikorwa yibukije abakozi kuzirikana ko hari abakozi n’abayobozi bicishije abo bakoranaga, abasaba guharanira ubumwe.
Ati: “Kwibuka nk’abakozi bakorera hamwe ni ukwibuka ko hari isano dusangiye kandi ko dusangiye inshingano. Ni ukwibuka kandi ubugwari bw’abari abakozi bijanditse muri Jenoside bakicisha bagenzi babo bakoranaga. Tujye duharanira ubumwe, twirinde icyadutandukanya.”
Urwibutso rwa Ntarama rushyiguyemo imibiri isaga 5000 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi barimo abantu bakuru ndetse n’abana biciwe mu ishuri ry’abana rya kiliziya.







