Umwepisikopi w’Itorero Angilikani mu Rwanda(EAR) muri Diyosezi ya Gahini Musenyeri Dr Gahima Manasseh yasabye abayobozi b’amatorero, abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarezi n’ababyeyi bo mu Karere ka Gatsibo gutegurira abana ubuzima bwiza bw’ejo hazaza bagira uruhare mu kubarinda.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Werurwe, mu birori byo gusoza ukwezi k’uburezi kwateguwe n’itorero EAR Diyosezi ya Gahini byabereye ku kigo cy’amashuri cya Morning star bright Academy giherereye mu Murenge wa Kabarore.
Ni ibirori byitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye za leta, abavugabutumwa batandukanye, abayobozi b’imishinga, abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarezi, abana ndetse n’ababyeyi bikaba byaranzwe n’ibiganiro, imivugo, imikino n’ubindi; byose biganisha ku gusigasira ireme ry’uburezi no kurengera umwana.
Mu butumwa yatanze Musenyeri Dr Gahima yagize ati: “Intego nyamukuru y’uku kwezi k’uburezi ni ukugira ngo dushishikarize buri wese yumve ko ari uruhare rwe mu gutegura umunyarwanda mwiza uzagira ubuzima bwiza, ibyo rero bitegurwa uyu munsi niyo mpamvu twifuje ko uwo ariwe wese ufite imirimo ifite aho ihurira n’umwana yinjira mu bukangurambaga kugira ngo uburere n’uburezi butere imbere.”
Yakomeje agira ati: “Umuntu umwanya atakaje ari muto agera igihe akicuza, nimureke turinde abana bacu kuzabaho mu buzima bwo kwicuza, tubarinde kuzavuga ngo abarimu, ababyeyi ntibatwitayeho, tububakire ubuzima bwabo buzabe ubuzima bwiza, ni abanyarwanda bacu ni inshingano zacu kureba no gukurikirana imibereho yabo.”
Bamwe mu babyeyi n’abarezi baganiriye na MUHAZIYACU bavuze itorero rya EAR rigira uruhare rukomeye mu gushyigikira ireme ry’uburezi.
Uwitwa Muhayimana Athanase ni umubyeyi urera muri iki kigo,yagize ati: “Abana bacu babigisha uburere bwiza, bibaye byiza amadini yandi n’amatorero bagafatira urugero kuri EAR uburezi bwarushaho gutera imbere, kuko nkiriya mikino n’amakinamico babifatiraho urugero bikarinda umwana kandi iyo umwana umutoje hakiri kare akura neza afite ingeso nziza.”
Nkunda James na we yagize ati: “EAR idukorera ibintu byiza cyane, abanyeshuri babona ubufasha, hari ubukangurambaga, kuko ntibigarukira ku bana gusa ahubwo n’ababyeyi iraduhamagara tukaganira.”
Umuyobozi wa Paruwasi ya EAR Kabarore Mutangana Daniel yavuze ko ababyeyi bishimira ikigo barereraho abana bagatsinda neza kandi bakagira ikinyabupfura, ari nayo mpamvu bagira uruhare mu guteza imbere ireme ry’uburezi nk’inshingano kuko aricyo gikorwa leta ishyize imbere.
Umukozi ushinzwe uburezi mu karere ka Gatsibo, Ngamije Ally Hassan yashimiye Itorero rya EAR Diyosezi ya Gahini ku bikorwa byiza bakoze avuga ko bafashije Akarere kuko ibyagezweho ari uruhare bagize nk’abafatanyabikorwa abasaba ko byakomeza.
Mu karere ka Gatsibo habarurwa ibigo by’amashuri 169 birimo ibya leta n’ibyigenga; EAR Diyosezi ya Gahini ikaba ifitemo ibigo by’amashuri 11 birimo abanyeshuri basaga ibihumbi 13 byigishaho abarimu 329.











