Akarere ka Kayonza kari ku buso bunini mu Rwanda, niko gafite igice kinini cya Pariki y’Akagera, ayo akaba amahirwe y’ubukerarugendo ari nayo yakuruye abashoramari b’inkwakuzi gushinga amahoteli meza abungabunga ibidukikije kugira ngo borohereze ba mukerarugendo.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco asaba abashoramari kugana i Kayonza bakahubaka izindi hoteli kuko imyanya yaho kuzubaka ihari.
Amafoto twabatoranyirije ni aya Hoteli yitwa Akagera Safari Camp y’Umunyemari Muvunyi Paul, n’andi mafoto yo muri Akagera Rhino Lodge, Akagera Transit Lodge, Rutete Eco Lodge ndetse n’ahantu habereye ubukerarugengo ku kiyaga cya Muhazi naho hari amafoto yo ku Mbuto z’Amahoro i Gahini, na Jambo Beach kuri Muhazi.


























