Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque agaragaza ko kuba ikipe ya Etoile de l’Est ikinira muri aka Karere yagarutse mu kiciro cya mbere ari inyungu ikomeye ku bikorera, ariko ikirenze kuri ibyo ari ibyishimo by’abaturage.
Yabigarutseho kuri uyu wa 29 Gicurasi 2026 mu kiganiro cyihariye yagiranye na MUHAZIYACU nyuma y’itangazo ry’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagaragazaga ko iyi kipe igiye mu kiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, “Rwanda BK Pro League”.
Ikipe ya Etoile de l’Est, yamanutse mu kiciro cya kabiri mu mwaka wa 2024, iza kugerageza kuzamuka muri uyu mwaka wa 2026, ariko yaje gutsindwa na Sunrise FC ku mukino wa nyuma bituma igira amanota 8 iza ku mwanya wa Gatatu, ihita imanuka mu kiciro cya kabiri.
Kuri uyu wa 29 Gicurasi 2026, nibwo FERWAFA yasohoye itangazo igaragaza ko ikipe ya Etoile de l’Est, yazamutse mu cyikiro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda “Rwanda BK Pro League” nyuma y’uko ikipe ya Unity yari yazamutse kuri uyu mwanya igaragaje ko nta bushobozi ifite bwo gukina mu cyiciro cya mbere, ibintu byahise biha umwanya ikipe ya Etoile de l’Est yari ku mwanya wa Gatatu.
Agaruka ku kuba Etoile de l’Est yagarutse mu cyiciro cya mbere, Visi Meya Mapambano yagaragaje ko n’ubundi ariyo ntego bari bafite, yemeza ko iyi kipe uretse kuba yinjiriza akarere amafaranga binyuze mu bukerarugendo n’abikorera bakunguka ahubwo ko ari n’ibyishimo by’abaturage b’Intara y’Iburasirazuba by’umwihariko ab’i Ngoma na Kirehe.
Yagize ati: “Kuba ikipe igarutse mu cyiciro cya mbere hari icyo bivuze mu buryo bw’ubukungu kuko iyo baje hari aho barara, hari aho birirwa hari abaza bakagira ibyo bafata, umujyi wa Ngoma ukongera ugashyuha kandi bakanacuruza, hakabaho n’ibindi bidafite uko bibarwa ari nabyo binarenze ‘Ibyishimo by’abaturage’, ibyo byo bifite agaciro kanini cyane, kuko bagiye kubona amakipe akomeye, kandi n’abari muri PSF bagacuruza byose bikibumbira mu byishimo by’abaturage.”
Yagaragaje kandi ko umupira w’amaguru utagomba gufatwa nk’imyidagaduro gusa, ahubwo ko ushobora kuba isoko y’iterambere ry’ubucuruzi n’ubukungu ku baturage n’abikorera bo muri aka Karere.
Ati: “Football ni umukino ukomeye n’Umukuru w’Igihugu yongeye kubyibutsa ko ari umukino wahindurwamo ubucuruzi, haba mu bayikina n’abayikurikira. Ntabwo rero kuba tugiye kwakira abantu batandukanye baturutse hirya no hino, PSF ya Ngoma nayo ikwiye guhindura imikorere ku bitari bimeze neza, nko kuba abantu babura ibyo barya biba bibabaje kuba abantu babura ibyo barya kandi twari tuzi ko icyo gikorwa gihari, ibyabyo biba byabaye imikorere mibi, tuzakorana inama nabo bakazamura imikorere, aya ni amahirwe akarere kaba kabonye ariko nanone PSF yacu nayo igomba kuzamuka. Ntabwo rero yazamuka mu iterambere itanga serivise zidakwiye, tuzakorana inama nabo ku buryo bakwiye kongera serivise.”
Ku bijyanye n’ahazashyirwa imbaraga kugira ngo Etoile de l’Est ikomeze kwitwara neza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, yavuze ko ubuyobozi bw’akarere bugiye kuganira n’ubw’ikipe kugira ngo harebwe ibikwiye kunozwa.
Ikipe ya Etoile de l’Est ihuriweho n’uturere twa Ngoma na Kirehe two mu Ntara y’Iburasirazuba.








