Mu karere ka Bugesera, Madamu Jeannette Kagame yahafunguye Inzu y’Amateka ‘Ntarama Genocide Memorial Gallery’, Inzu y’Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iri ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama izafasha mu kubika, kubungabunga no kwigisha amateka ya Jenoside mu rwego rwo kurinda ko Jenoside izongera kubaho ukundi.
Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama kuri uyu wa 30 Gicurasi 2026 cyitabirwa na Madamu Jeannette Kagame, Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr. Bizimana Jean Damascène n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, aho iki gikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo ku mva ndetse no kunamira Abatutsi barenga ibihumbi Bitanu bishwe muri Jenoside bashyinguye muri uru Rwibutso rwa Ntarama.
Iyi Nzu y’Amateka ‘Ntarama Genocide Memorial Gallery’ yashyizwemo ibimenyetso byo mu byiciro bitatu bitandukanye bihuye n’amateka yaranze Akarere ka Bugesera mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri iyi nzu, hashyizwemo ibimenyetso bigaragaza imibanire myiza y’Abanyarwanda mbere y’ubukoloni, bigaragaza uko mbere y’uko u Rwanda rukolonizwa cyari Igihugu cyunze ubumwe Abanyarwanda babana mu mahoro basenyera umugozi umwe; ibyatumaga umwe aterwa undi akamutabara.
Ibi byaje guhinduka ubwo ubukoloni bwatangiraga biba bibi u Bubiligi butangiye gukoroniza u Rwanda, aho bwatangiye guca amacakubiri mu Banyarwanda bukabacamo amoko, nyamara bose bari Abanyarwanda.
Muri iyi nzu harimo kandi icyiciro kigaragaza uko Jenoside yateguwe kugera ikozwe guhera mu 1959 kugera mu 1994 itangiye gushyirwa mu bikorwa.
Harimo nanone ikigaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bugesera, aho muri aka Karere hari hamwe mu hantu kwica no gutoteza Abatutsi byatangiriye ndetse hafatwaga nk’ahantu ho gucira Abatutsi.
Nanone kandi hari ikigaragaza uko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe n’urugendo rwo kongera kwiyubaka kw’Abanyarwanda.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yasobanuye ko hanatangiye gahunda yo kubaka Inzu z’Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku nzibutso umunani zo ku rwego rw’Igihugu, haherewe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyange.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama rubaye urwa Gatatu mu Gihugu rufite Inzu y’Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’urwa Kigali ku Gisozi n’urwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe.







