Urubyiruko rwo mu Karere ka Ngoma rungana na 31.9% rutari mu kazi, mu ishuri cyangwa mu mahugurwa yarufasha kujya ku isoko ry’umurimo, ruranengwa kudashaka gukora akazi gaciriritse.
Ni byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu, tariki 23 Kanama 2023, mu nama nyungurana bitekerezo yahuje abafatanyabikorwa batandukanye basaga 146 bo mu Karere ka Ngoma, hagamijwe guhanga imirimo mishya, no guteza imbere umurimo, kugira uruhare muri gahunda zo kwigira no kwimenyereza umurimo.
Muri iyi nama hagaragajee ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Ibarurashamibare bwagaragaje ko muri 2022, ubushomeri bwari kuri 20.5% mu Rwanda, Intara y’Iburasirazuba ikagira 19.1%, mu gihe Akarere ka Ngoma kuri uyu munsi bugeze ku kigero cya 15.6%.
Mu Karere ka Ngoma bwagaragaje kandi ko abagera ku bihumbi 59,830 baraho badashaka gukora akazi kandi gahari, muri bo urubyiruko kuva ku myaka 16-30 bari ku kigero cya 31.9% by’abadafite akazi, ntibabe ku ishuri ndetse n’imenyerezamwuga ribafasha kubona umurimo.
Ni kibazo giteke inkeke dore ko gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya mbere (NST1) iteganya ko buri mwaka, hagomba guhangwa imirimo mishya 214,000. Niyo mpamvu hashyizweho ingamba zigamije guteza imbere umurimo unoze n’ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.
Kugera ku ntego Leta y’u Rwanda yihaye hakenewe uruhare ruhuriweho n’abafatanyabikorwa batandukanye nubwo abarimo urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Ngoma ruvuga ko mu mirimo ihari hakiri bamwe mu rubyiruko rwumva ko rutayikora, bikadindiza intego y’Akarere yo guhanga imirimo igera kuri 5000.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Ngoma, Habakurema Oreste, yavuze ko urubyiruko rushaka gukira hakiri kare kandi ntawukwiye gusuzugura akazi nubwo kaba gahemba make.
Yagize ati “Kuba umuntu yararangiza amashuri cyangwa ataranize ntabwo bivuze ko atagira imirimo akora, Akarere karagira guha inkunga urubyiruko rugahita ruyigurishiriza aho, abantu bakwiriye gukora kandi ntibasuzugure akazi, bijya bibaho ugasanga akazi karahari kuko twagiye tugira amahirwe arimo gukora imihanda, sitade, ubwubatsi ni bindi bitandukanye ariko ugasanga abantu ntibashaka gukora.”
Yakomeje agira ati “ Mu minsi ishize harabo twahaye akazi bagera ku 100 barakanga turinda gushaka abandi bo muri Kirehe n’ibindi bice bigaragaza ko bamwe badashaka gukora. “
Abitabiriye iyi nama batanze ibitekerezo biganisha ku kwihutisha ihangwa ry’imirimo mishya ku rubyiruko
Mwiseneza Christa, ni urubyiruko rwiteje imbere ati “Hano hanze haracyari ba bantu usanga bavuga ngo sinakorera amafaranga atagera ku bihumbi 100Frw, mbabwije ukuri njye natangiye ubuhinzi bw’imbuto mfite ibihumbi 20Frw kandi byanteje imbere ku buryo ninjiza ibihumbi 300Frw ku kwezi. Akarere numva kahuza urubyiruko rufite imishinga n’ibigo by’imari kugirango babone inguzanyo zifatika no gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo kunoze umurimo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukayiranga Marie Gloriose, yavuze ko bagiye guhangana n’ikibazo cy’urubyiruko rudashaka gukora kuko igipimo cy’ubushomeri kigeze ku 15.6% kandi bukaba hejuru mu bantu bize mu mashuri y’uburezi rusange ugereranyije n’abize amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.
Yagize ati “Turakangurira urubyiruko turubwira kureke gusuzugura imirimo kuko mwabonye ko harabo iboneka rukanga kujya gufata akazi nk’aho Urugaga rw’Abikorera bavuze ngo mbafite inzu yo kubaka urubyiruko rukanga kujya gufata akazi. Ibyo rero ni umusaraba wacu nibyo tugomba kurwana tunabasaba kwimeyereza kwiga imyuga kandi ibyo bize bakabyiga neza babishyira mu bikorwa.”
Imibare yavuye mu ibarura rusange ry’abaturage riheruka mu 2022, yagaragajwe ko Akarere ka Ngoma gatuwe n’abaturage 404.048, igipimo cy’abakora kiri kuri 52.3%, ubushomeri bukaba bwari ku 13.8%, hakaba indi mbogamizi yuko 31.9% by’urubyiruko kuva ku myaka 16-30 rungana na 99,607 ari abantu batari mu ishuri, ntibabe mu kazi cyangwa se amahugurwa azarufasha kubona umurimo.







