MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Bishimiye ko batazongera kwitwa indaya nyuma yo gusezerana

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
24/08/2023

Imiryango igera kuri 30 yo mu Karere ka Nyagatare, yasezeranye imbere y’amategeko mu mirenge ya Katabagemu na Karangazi, bishimira ko baciye ukubiri no kongera kwitwa indaya kubera kubana mu buryo budakurikije amategeko.

Ibi babivuze nyuma yo gusezera imbere y’amategeko kuri uyu wa 23 Kanama, ni mu rugendo bari bamazemo iminsi rwo guhugurwa  kumibanire myiza y’umuryango, kuko iyi miryango yari isanzwe ibana mu makimbirane. Bahuguwe bigizwemo uruhare n’Akarere ka Nyagatare ku bufatanye na RWAMREC.

Abaganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko bari babanye mu makimbirane bagahora barwana banahukana, ibi byatumye bamwe mu baturanyi babita indaya.

Sumwiza Placide avuga ko we yahoraga akubita umugore we, agahora yahukana, abana bagahora mu ruzerero ahanini bapfa imitungo bigatuma umugore we abaturanyi bamwita indaya.

Yagize ati: “Ahanini twapfaga imitungo, nkahora nkubita umugore wanjye akahukana, abana bagahora bazerera, maze abaturanyi bakita umugore wanjye indaya, ariko twarize, dufata umwanzuro wo gusezerana no gucika kuri ayo makimbirane”.

Nyirahabimana Eugenie avuga ko ntajambo yagiraga ku mutungo kuko atari yarasezeranye, agahorana ipfunwe ryo kubaho yitwa indaya kandi ari umubyeyi wujukuruje.

Yagize ati: “Ndishimye, mpawe agaciro n’umugabo wanjye, twahoraga mu makimbirane y’urudaca, twari twaranashyingiye ariko ntibimbuze kwitwa indaya kubera kudasezerana, none ubu ndanezerewe kubera uyu munsi mbaye umugore ufite umugabo byemewe n’amategeko”.

Umuhuzabikorwa w’imishinga muri RWAMREC Munyanziza Jonathan wakurikiranye kwigisha iyi miryango yabanaga mu makimbirane mu karere ka Nyagatare, avuga ko bishimiye kuba batanze umusanzu wo gutuma hari imiryango igiye kubana mu mahoro nkuko ari intego y’uyu mushinga wa Baho kandi ko bazakomeza kuyikurikirana ngo hatazagira abayasubiramo.

Yagize ati: “Twatekereje guhugura imiryango ibanye mu makimbirane kuko tuziko nta terambere bagira badatekanye, umugabo n’umugore batabanye neza , nta mirire myiza mu bana, ntibakwiga, ntabwisungane mu kwivuza, byose ntibayagerwaho, niyo mpamvu tuba tugirango tugire umuryango utekanye, ushoboye kandi ushobotse, tuzakomeza kubakurikirana ngo hatazagira usubira mu makimbirane”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Murekatete Juliet yavuze ko Akarere gakataje mu bukangurambaga bwo gukura imiryango mu kubana mu makimbirane, bakabana barasezeranye nka kimwe mu bizatuma  bagira imiryango myiza izira amakimbirane.

Yagize ati: “Akarere kiyemeje kugira imiryango izira amakimbirane, gusezerana kwayo bizaba kimwe mu bizadufasha kuyavamo, turashimira umuryango RWAMREC wadufashije muri iyi gahunda yo kwigisha imiryango yabanaga mu makimbirane kugeza yo ubwayo ubwo ifashe umwanzuro wo gusezerana”.

Mu mirenge ya Katabagemu na Karangazi uyu muryango ufatanije n’akarere wahuguye imiryango igera kuri 240 yabanaga mu makimbirane.

Mu myaka itatu mu Karere ka Nyagatare  habarurwga imiryango igera ku 1070 yabanaga mu makimbirane, ubuyobozi  bw’Akarere bukaba buvuga ko bwahagurukiye guhashya iyi mibanire igira ingaruka ku iterambere ry’umuryango.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Abahinzi barifuza guhabwa imashini zo kuhira

Gatsibo: Abahinzi barifuza guhabwa imashini zo kuhira

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU