MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Abahinzi barifuza guhabwa imashini zo kuhira

Bonne Chance MusabeYanditswe na Bonne Chance Musabe
24/08/2023

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gatsibo bahinga ibihingwa birimo umuceri, ibigori na soya bavuga ko mu gihe k’ impeshyi bahinga izuba rikabyangiza bakarumbya bitewe n’uko nta mashini zuhira bafite bakwifashisha;  bakaba bifuza guhabwa ubufasha bakagura imashini zuhira umusaruro ukiyongera.

MUHAZIYACU yaganiriye na bamwe mu baturage babikomozaho bavuga ko nubwo bahinga ku rwego rwo hejuru hari igihe umusaruro ugabanuka kubera izuba ryavuye igihe kirekire bagasarura ku kigero cyo hasi.

Uwitwa Mukabutare Théopiste yagize ati: “Duhinga soya n’ibigori ariko ingorane duhura na zo ni ikirere, duhinga ku misozi mu gihe k’izuba duhura n’ ikibazo cyo kurumbya bitewe n’uko nta mashini zuhira dufite tukaba twifuza ko twahabwa ubufasha tukabasha kuzigura”.

Uwitwa Zirimwabagabo utuye mu murenge wa Kiziguro na we yagize ati: “Duhura n’ ibibazo by’ibihe kandi amazi ari makeya, tubonye imashini zuhira byibura byafasha gukemuka byibura mu gihe nta mashini dufite, bakajya baduha imbuto ku gihe”.

Sekanyange Jean Leonald Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ ubukungu avuga ko hari imishinga ifasha abahinzi n’aborozi hejuru ya 50% na 75%  kubona inkunga bakeneye cyane cyane abifuza imashini zuhira.

Yagize ati: “Hari amahirwe ahari mu karere kacu ndetse n’ igihugu muri rusange kuko hari imishinga ihari yunganira abahinzi n’aborozi cyane cyane abashaka imashini zuhira baba abikorera ku giti cyabo cyangwa muri Koperative ukora umushinga ukawujyana ikakunganira ukabasha kugura imishini yo kuhira ubuzima bugakomeza nubwo imvura yaba itagwa, aya mahirwe rero mujye muyamenya kandi muyabyaze umusaruro.”

Yakomeje avuga ko kuri ubu hari abamaze gusubirizwa ubusabe bwabo batanze mu mushinga witwa CDAT, gusa ashishikariza abahinzi kwibumbira mu makoperative kugira ngo amakuru ajye abagereraho ku gihe.

Ati: “Ubu dufite n’abemerewe bagiye kuzahabwa inkunga bagera kuri 38 mu karere kacu ndetse bakazahabwa inkunga ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari. Nabashishikariza kwitabira kwibumbira hamwe mu makoperative kuko nibwo bamenya amakuru agezweho ndetse na ya nkunga bikaborohera kuyibona.”

Umushinga SAIP(Sustainable agriculture intensification and food security) ni umwe mu mishinga yunganira abahinzi n’ aborozi ukorera mu karere ka Gatsibo.Mu yindi mishinga ihari twavuga RDDP na CDAT nayo itanga inkunga ku bahinzi n’aborozi.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Bonne Chance Musabe

Bonne Chance Musabe

Izo bijyanye

Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka
Ubuzima

Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka

14/10/2026
Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi
Amakuru

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi

14/10/2026
Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga
Ubuhinzi

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga

13/10/2026
Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Abagera ku 138 bafashwe basengera mu ishyamba bise Getsemani

Nyagatare: Abagera ku 138 bafashwe basengera mu ishyamba bise Getsemani

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU