MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Ubuyobozi n’Abanyenganda mu bufatanye bwo kurwanya abamamyi bahenda umuhinzi wa kawa

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
28/03/2023

Abakora mu bucuruzi bwa kawa n’abahinzi bo mu Karere ka Ngoma bahize gufatanya n’ubuyobozi mu kurwanya ikibazo cy’abamamyi mu rwego rwo guteza imbere umuhinzi n’igihingwa cya kawa, aho uzafatirwa mu bucuruzi butemewe azahabwa ibihano birimo no gucibwa amande ya Miliyoni 1Frw.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa Kabiri,tariki ya 28 Werurwe, mu nama irebana n’ibihingwa byoherezwa mu mahanga(Export Task Force), aho yagarutse cyane cyane ku gihingwa cya kawa gikomeje kwibasirwa n’abamamyi batuma umuhinzi w’ikawa adatera imbere.

Muri iyi nama yahuje abafite inganda zitunganya ikawa, ba Agoronome bashinzwe ubuhinzi, abahinzi ba kawa, hafatiwemo ibihano bitandukanye birimo gucibwa amande ya Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, gufungirwa uruganda mu gihe cy’ukwezi n’ibindi ku banyenganda bazafatirwa mu bucuruzi n’abamamyi.

Mu Rwanda guhera muri Gashyantare kugeza mu Kuboza 2022, ikawa yinjirije igihugu miliyoni zisaga 105 z’amadorari ya Amerika biturutse ku ruhare rw’abahinzi ba kawa basaga ibihumbi 400 bahinga ku buso bwa hegitari ibihumbi 39,844.

Abahinzi ba kawa n’abanyenganda bavuga ko bagiye guhagurukira ikibazo cy’abamamyi bafatiranaga umuturage, kuko batuma n’umuhigo w’Akarere utabasha kugerwaho.

Umuyobozi w’uruganda rutunganya kawa mu murenge wa Rurenge na Remera, Dushabe Joy yagize ati: “Hatabayeho ikibazo cy’abamamyi bazitwara hanze ya zone iba yarahawe buri ruganda nta mbogamizi yakabaye ihaba, umuntu yabona ikawa nkeya ariko akayibona yose kandi ari nziza kuko abazigura bazijyana ahandi batuma n’umuhigo w’Akarere utagerwaho nk’uko bavuze ko hari abazitorera murugo bakazanika murugo kuko baba bizejwe ibiciro ariko biriya ntago byuzuza ubwiza bwa kawa.”

Yongeyeho ko imbogamizi Abanyenganda bahura nazo zituma habaho n’umubare mwinshi w’abamamyi zirimo ko hari abazijyana aho babahera ku giciro kiri hejuru cyane zikagurwa hizewe ko ibiciro biziyongera, ariyo mpamvu nyuma babura isoko bigatuma kawa idatera imbere.

Umuhinzi wa kawa muri Koperative ‘Zamuka Munyarawanda’ ikorera mu murenge wa Rurenge, Nibaseke Therese yagize ati: “Kubera amahugurwa n’inama dukora muri Koperative yacu nta bamamyi babamo gusa icyo twiyemeje nyuma y’iyi nama ni ugukorana n’uruganda ruzwi gusa tukaba tugiye gushishikariza n’abandi gukurikiza gahunda ya zone NAEB yatanze.”

Dushimimana Oscar, yagize ati: “Akarere hari umuhigo kaba gafite kugira ngo tugere kuri uwo muhigo ndetse n’inganda ziwugereho ni uko umusaruro ukunzwe kwibwa n’abamamyi ariwo twarushaho gukomeza gusigasira, twirinda abawujyana mu kandi karere, gusa hakazamo imbaraga aho inzego z’umutekano zifatanya n’inganda mu rwego rwo gufasha umuturage ku buryo nihaboneka n’agahimbazamusyi azagahambwa byoroshye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, avuga ko mu gihembwe cya 2023 hizewe umusaruro uhagije kuko hafashwe ingamba zo kuva mu bucuruzi butemewe kandi ko abazabirengaho bazahanwa bikomeye.

Yagize ati: “Haba harimo n’abamamyi n’abashaka kuzanamo ubundi buryo bw’amanyanga budakwiye, aho niho twakoranye na NAEB isohora amabwiriza n’imigendekere y’uburyo bwo kugura kawa no kuyigeza ku nganda bizagenda ariko ishyiraho n’ibihano, niyo mpamvu twabahamagaye kuko usanga umumamyi afite uruganda ayijyanaho kuko nta handi yayigurisha.”

Mapambano akomeza agira ati: “Ubundi hajyagaho igiciro fatizo ugasanga umuntu ashobora no kurenza akazamuka akarenzaho akaguha menshi ariko bikica icyitwa zone aribyo byica umwimerere kuko abahinzi bakoraga ingendo zo kujya kumushakisha ikawa igapfira mu nzira bagahomba ndetse n’ikawa ikagerayo yapfuye byose bigateza ikibazo ku isoko mpuzamahanga ariyo mpamvu twabifatiye icyemezo n’ibihano bikomeye.”

Bimwe mu bihano byafashwe harimo ko uruganda ruzafatirwa mu bumamyi cyangwa rwarenze zone yarwo, ruzahanishwa gucibwa amande ya miliyoni 1Frw, ariko na toni z’umusaruro wose bafite ukagurishwa amafaranga agashyirwa kuri konti y’Akarere, Ikindi harimo gufungwa k’uruganda ukwezi kumwe n’ibindi.

Imibare iheruka yagarajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, yerekana ko mu gihembwe cya kabiri cya 2022/2023, ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga byinjije arenga miliyoni zirenga 260 z’amadorari; aho ikawa yoherejwe mu mahanga yiyongereyeho 73%.

Imibare igaragaza ko mu Karere ka Ngoma hari abahinzi ba kawa 13,694, bafite ibiti bigera kuri 5,673,627 biri kuri hegitari 2,600 zihinzeho, n’inganda 9 zitunganya umusaruro wa kawa.

Mu mwaka ushize muri aka Karere hasaruwe toni 441,455 za kawa itunganyije neza mu ruganda, naho ubu  hateganyijwe gusarurwa toni 2,250 z’ibitumbwe zizavamo toni 450 z’ikawa itunganyijwe yumye muri 2023.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nimureke turinde abana kuzabaho mu buzima bwo kwicuza _Musenyeri Gahima

Nimureke turinde abana kuzabaho mu buzima bwo kwicuza _Musenyeri Gahima

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU