MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Meya n’Abadepite batanze umusanzu mu gutunganya ikibuga cy’umupira i Jarama

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
25/03/2023

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma hamwe n’Itsinda ry’Abadepite bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Jarama mu gutunganya ikibuga cy’umupira cyo mu Kagari ka Kibimba aho cyanatewemo ubwatsi mu rwego rwo kubafasha kubona aho bazajya bakorera imikino n’imyidagaduro.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu,tariki ya 25 Werurwe mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe ku kibuga cy’umupira w’amaguru giherereye mu kagari ka Kibimba, mu Mudugudu wa Murama.

Ni kibuga cy’umupira urubyiruko rwo muri kano gace rwasabye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ubwo yari yabasuye muri 2022, basaba ko cyakwitabwaho mu rwego rwo gufasha abahaturiye kwidagadura no kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge.

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko bari bakennye ikibuga ndetse ko bizabafasha no kuzamura impano za bamwe, ariko banirinda kujya mu ngeso zimwe na zimwe zitari nziza.

Niyingenera Rachid yagize ati: “Hari igihe umuntu yazaga gukina ugasanga harimo ubunyerere wagira ngo wirukankanye umupira ukagwa wicaye, rero kuba badushyiriyemo ibi byatsi bizajya bidufasha umuntu niyitura hasi usange gukomereka bibaye gake. Ikindi, gukora siporo bifasha mu buzima byinshi kuko nk’umwanya wari gutakaza ujya mu bintu bidafite umumaro nko kwiba usanga ahubwo uri kuwubyaza umusaruro.”

Harerimana Abdulkarim na we ati: “Iki kibuga cyari kibi cyane cyari kitubangamiye ariyo mpamvu twanabisabye ubushize, ubu tugiye kuzajya dukina twishimye kandi umwanya wo kunywa ibiyobyabwenge tuzaba twawuzana hano bidufasha kwibagirwa ko binabaho.”

Umuyobozi wa Karere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko kubaka ibikorwaremezo urubyiruko rukenera bifasha mu gutambutsa bumwe mu butumwa bugenerwa abakiri bato ndetse n’abaturage muri rusange.

Yagize ati: “Jarama dufite urubyiruko rukunda imikino cyane kuko bahora mu marushanwa bahiganwa kandi mu by’ukuri cyiba ari n’igihe cyiza nkatwe nk’ubuyobozi tukagira ubutumwa dutanga cyane cyane bwo kwirinda ibiyobyabwenge, inda zitateguwe, kwiteza imbere kuko nta handi dufite ho guhura n’abajeni atari mu bitaramo no mu marushanwa runaka nta mpamvu rero tutabashyigikira.”

Yongeyeho ko ari intambwe ya mbere itewe kandi ko bazakomeza guteza imbere urubyiruko, ati: “Ntabwo tuzaruhuka iki kibuga cyitabaye cyiza, uretse ubuyobozi dufite n’abafatanyabikorwa no muri siporo dore ko hambere hari n’amakipe bambitse harimo n’ikipe ya Jarama yahawe imipira yo gukina, ihambwa imyambaro ya siporo myiza ubu baraseruka neza, ntacyo batwima rero natwe nk’ubuyobozi bw’Akarere ntacyo twabura mu gushyigikira urubyiruko rwacu, ibikenewe by’ibanze tuzakomeza tubafashe.”

Depite Mukamana Elisabeth na we yagize ati: “Iki gikorwa rwose cyadushimishije yaba umuganda twakoze ndetse n’izindi gahunda zose zabaye, mu by’ukuri byatugaragarije ko Jarama muri kwiteza imbere mu buryo bushimishije,murabona twakoze igikorwa cyiza ndetse yaba abaturage n’abayobozi batubwiraga ko abaturage ba Jarama bakunda siporo.”

Yakomeje avuga ko ari igikorwa cy’iterambere ariko kandi gifite akamaro kuko siporo ari isoko y’ubuzima.

Uyu muganda wanitabiriwe n’abandi bagize Inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite harimo Depite Safari Theoneste, Depite Mpembyemungu Winifrida, Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Ngoma, Kayonza, Kirehe na Bugesera,Col Nzabonimpa Gaetan; Umuyobozi wa Polisi mu Karere Ka Ngoma Gashayija Benjamin n’abandi batandukanye.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Abadepite bashimye imikoranire y’inzego n’abafatanyabikorwa mu gukora umuganda

Bugesera: Abadepite bashimye imikoranire y’inzego n’abafatanyabikorwa mu gukora umuganda

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU