MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Ingo zigera kuri 200 ntizifite ubwiherero

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
17/07/2025

Raporo ya 2025 y’Akarere ka Ngoma igaragaza ko ingo 201 nta bwiherero zigira, izindi 1,121 zikagira ubutujuje ibisabwa; Ubuyobozi bukavuga ko byagaragaye ko hari bamwe banga kubaka ubwiherero bagakoresha ubw’abaturanyi, bukanavuga ko bwihaye igihe cy’ukwezi kugira ngo iki kibazo bagikemure.

Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda iteganya ko buri muturage agomba kuba afite cyangwa akoresha ubwiherero bwujuje ibyangombwa byose kandi busukuye, mu rwego rwo kwirinda indwara ziterwa n’umwanda.

Isesengura ryakozwe n’ishami rishinzwe kureba ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ngoa muri 2024/2025, mu bishya byagaragaye harimo icy’uko ingo 201 nta bwiherero zigira, izigera kuri 41 ikagaragaza ko zatangiye kubucukura.

Igaragaza kandi ko ingo 1,121 zifite ubwiherero bumeze nabi aho imyinshi yiganje mu Murenge wa Jarama ufite izigera kuri 282, Umurenge wa Murama ni 209, Umurenge wa Rukumberi ni 103.

Imibare igaragaza kandi ko ubwiherero 76 bumeze nabi cyane bwashenywe, ubugera kuri 326 bwatangiye gusanwa, ubundi 68 bwarasanwe neza 100%.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze impamvu itera izi ngo kutagira ubwiherero anavuga k ingamba.

Yagize ati: “Iki twagifashe nk’ikintu cyihutirwa, ariko mu by’ukuri ikintu twagiye tubona ni uko hari umuco utari mwiza wo kumva ko niba urugo rwa Papa ruri aha, umusore akubaka iruhande rwo kwa Papa, yakoreshaga ubwiherero bwo kwa Papa. Hakaba n’uwubatse akavuga ngo nzajya nkoresha ubwiherero bw’abaturanyi.”

Meya Niyonagira akomeza agira ati: “Iryo niryo sesengura twakoze, ariko buri rugo ruvutse rugomba kugira ubwiherero; icyo rero kuko twagifashe nk’ikintu cyihutirwa tukirimo kandi mu isesengura twakoze twasanze hari abashoboye kuba babyikorera, abo twabahaye igihe; twihaye natwe igihe cy’ukwezi kugira ngo iki kibazo gikemuke.”

Tariki 19 Ugushyingo 2024, ubwo u Rwanda n’Isi muri rusange bizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwiherero hagaragajwe ko Abanyarwanda 72% bafite ubwiherero bwujuje ibyangombwa mu gihe 18% batagira ubwiherero bwujuje ibyangomba, harimo ababuhuriraho ndetse na 1% batabufite namba.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026
Gatsibo: Abatekereza ko impinduka mu buyobozi ari amahirwe yo gukora ibibi baraburirwa
Amakuru

Gatsibo: Abatekereza ko impinduka mu buyobozi ari amahirwe yo gukora ibibi baraburirwa

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abamotari bo muri Nyagatare biyemeje kwinjira muri gahunda ya Ejo Heza

Abamotari bo muri Nyagatare biyemeje kwinjira muri gahunda ya Ejo Heza

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU