MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Imiryango 400 yanywaga amazi y’ikiyaga yahawe ibikoresho byo kuyayungurura

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
20/06/2025

Umuryango World Relief n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bahaye imiryango igera kuri 400 yo mu Murenge wa Mugesera ibikoresho bibafasha kuyungurura amazi yo kunywa(Filtres) nyuma y’uko bakoreshaga ayo mu kiyaga yabateraga indwara.

Ibi bikoresho byifashishwa mu kuyungurura amazi yo kunywa byahawe abaturage 400 bo mu Kagari ka Nyange, gatuwe n’abagera kuri 5,740 kuri uyu wa Gatanu, tariki 20 Kamena 2025.

Hanatanzwe ibindi bikoresho bifasha kuyungurura amazi yo kunywa(Filtres) birindwi binini bikoreshwa mu bigo Nderabuzima.

Ibi bikoresho biyungurura amazi byo mu ngo kimwe gishobora gusangira ingo eshatu, kimwe gihagaze agaciro k’amafaranga y’u Rwanda, 80,100Frw, byaguzwe muri Amerika.

Imibare igaragaza ko abantu 179 bakiriwe mu mezi abiri barwaye indwara zo mu nda bitewe no gukoresha amazi y’ikiyaga cya Mugesera n’ayo mu bishanga mu Murenge wa Mugesera.

Umuturage witwa Muhorakeye Beatrice, ati: “Turashima cyane World Relief kuko tuvoma ku bishanga no mu ruzi amazi mabi cyane, ubu tugiye kujya tuyavoma dushyiremo muri iyi ‘Flitre’ nta mwana uzongera kurwara inzoka nka mbere.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Ngoma, Dukuzimana Marie Alice yavuze ko gutanga ibi bikoresho hari icyo bivuze.

Yagize ati: “Bivuze ikintu kinini ku bijyanye no guteza ubuzima imbere mu baturage kuko hari indwara nyinshi ziterwa n’umwanda zishobora kwibasira abaturage cyane cyane binyuze ku kuba bakoresheje amazi adasukuye haba mu kuyanywa mu rugo, kuyanywesha imiti kwa muganga no mu bigo by’amashuri.”

“Si ukuzibaha gusa harimo no kubigisha uko bashobora gutegura ya mazi, tubigisha no kubifata neza ndetse no mu buryo bwo kwirinda indwara.”

Umuyobozi wa Porogaramu muri World Relief, Niyirebe Yanick, yavuze ko basanze abaturage ba Nyange bakunda kurwara indwara zitewe no gukoresha amazi mabi.

Yagize ati “Twatekereje kuzana uyu mushinga wo gutanga ibi bikoresho biyungurura amazi kubera y’uko twabonye abaturage benshi muri kano gace bakoresha amazi yo mu biyaga ashobora kuba yabatera indwara, izi ‘filtres’ zifite ubushobozi bwo kuba bakoresha amazi avuye mu kiyaga cyangwa ayo baretse bayashyira muri ‘filtre’ bagahita bayanywa bidasabye kuyateka.”

Akomeza agira ati “Bizatuma abaturage banywa amazi meza, abana bamererwe neza, indwara twagiraga zituruka ku mwanda zicike.”

Mu myaka itatu uyu mushinga uzamara, hazatangwa ‘filtres’ 2,500 mu Murenge wa Mugesera n’ibigega bifata amazi 18 ku nsengero bya litiro 10,000 ndetse n’izindi nini 12 zikoreshwa ku bigo Nderabuzima, ibigo by’amashuri n’amavuriro y’ibanze.

Ibyavuye mu Ibarura Rusange rya 2022 bigaragaza ko abo ingo 82% banywa amazi asukuye. Mu mijyi ingo 96% zinywa amazi meza mu gihe ingo 77% mu bice by’icyaro ari zo zinywa amazi asukuye.

Niyirebe Yanick, Umuyobozi wa Porogaramu muri World Relief
Dukuzimana Marie Alice, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Ngoma

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha
Amakuru

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha

22/09/2026
Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize
Amakuru

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize

22/09/2026
Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr Gasore yabonye ko abatuye i Kirehe bafite ikibazo cy’amazi 

Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr Gasore yabonye ko abatuye i Kirehe bafite ikibazo cy'amazi 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU