Minisitiri w’ibikorwaremezo akaba n’Imboni y’Akarere ka Kirehe muri Guverinoma, Dr Gasore Jimmy avuga ko yabonye ikibazo cy’ibura ry’amazi muri aka Karere, aho yasanze hari abaturage bamara igihe kirekire bategereje amazi meza ku mavomero rusange n’abagikora ingendo ndende bajya kuvoma.
Ibi Dr Gasore yabigarutseho kuri uyu wa 20 Kamena 2025 ubwo nk’imboni y’Akarere ka Kirehe yari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa n’imishinga itandukanye biri mu Karere, bigamije imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.’
Imibare igaragazwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe yerekana ko abaturage bagerwaho n’amazi meza bari ku kigero cya 80.7%, gusa bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU, bemeza ko n’aho ari abageraho igihe gito kandi ari macye, bakifuza ko yakongerwa.
Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr Gasore Jimmy ubwo yari kumwe n’ubuyobozi bw’Akarere mu gikorwa cyo gusura ibikorwa n’imishinga itandukanye biri mu Karere bageze mu Murenge wa Nyarubuye, mu Kagari ka Mareba aganira n’abaturage bari bategereje amazi ku ivomero rusange ari benshi, bamugaragariza imbogamizi bagira y’ubuke bw’amazi ku buryo batayabona uko bikwiye.
Yagize ati: “Hari abaturage bambwiye ko bamaze igihe kinini bategereje amazi bakayabura. Ni ikibazo gikomeye mufite cy’amazi. Amazi ahari ni kimwe cya kabiri cy’ayo Umujyi wa Kirehe ukeneye, ntabwo biragera ahashimishije, ariko ni ugukorana na WASAC hagashakwa uko iki kibazo cyakemuka mu buryo burambye.”
Bamwe mu baturage bo muri aka Karere ka Kirehe bagaragaza ko mu gihe cy’izuba amazi bayabura cyane, Manishimwe Providence wo mu Murenge wa Nyamugari yagize ati: “Usanga muri iki gihe cy’izuba amazi ashobora kumara iminsi itatu ataratugeraho, no mu gihe twaje tukirirwa dutonze umurongo tuyategereje kubera ko aba ari macye cyane. Kandi ibi bitugiraho ingaruka nyinshi, Ubuyobozi budufashe bubikemure.”
Bagirinyange Theoneste yagize ati: “Amazi turayabona ariko aracyari macye amarobine ntabwo aba afite amazi ahagije, badufashije babyiteho kuko ubona ko bikabije.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwemeza ko buri gukora ibishoboka byose ngo bukemure ibi bibazo by’ibura ry’amazi, n’ubuke bw’amazi ariko bigendana n’uko ubushobozi bugenda buboneka.









