Ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano zirimo Polisi na DASSO hafashwe kandi hangizwa litiro 160 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi ku izina rya Nyirantare mu Karere ka Ngoma.
Ku wa 27 Mutarama 2026 nibwo hafashwe umugore w’imyaka 51, utuye mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Akaziba, Umurenge wa Karembo, akaba yengaga inzoga zitemewe ashyizemo isukari n’umusemburo wa Pakimaya.
Izi nzoga zingana na litiro 160 zizwi ku izina rya ‘Nyirantare’ zahise zinamenerwa mu ruhame, yazifatanywe binyuze mu bikorwa byo gufata abenga inzoga zitujuje ubuziranenge.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kazo, Umurerwa Donathile yasobanuriye abaturage ububi bwazo n’ingaruka zigira ku bazikoresha
Yagize ati: “Uwafashwe yakoraga inzoga zitujuje ubuziranenege zizwi ku izina rya Nyirantare mu rugo rwe, ubu twazimenye ariko tunibutsa abaturage bacu ko kunywa inzoga nka ziriya zitujuje ubuziranenge ari ukwangiza ubuzima bwabo.”
Gitifu Umurerwa akomeza agira ati: “Ndetse n’abandi bazikora tubabwira y’uko uretse kwica ubuzima bw’abantu nabo ubwabo abahombye, amafaranga yakozemo biriya yagakwiriye kuyakoresha mu bindi bifite umumaro, turabuza uwo ariwe wese ukora bene ziriya nzoga zitujuje ubuziranenge ko nafatwa azahanwa.”
Ibinyobwa byose bicuruzwa bidafite icyemezo cy’ubuziranenge mu Rwanda bifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje biteganywa n’iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge.
Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu, ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.






