Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma butangaza ko bufite icyizere cyo kurangiza ikibazo cyo kutabona amazi meza, ku buryo abaturage batazongera kuvoma amazi mabi cyangwa ngo habeho ibura ryayo rya hato na hato, kubera umushinga wo kubaka uruganda rw’amazi ku kiyaga cya Sake; ayo mazi akazagezwa muri aka Karere no mu bice by’uturere twa Kirehe na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.
Uyu mushinga wo kubaka uruganda rw’amazi uteganyije gutangira mu kwezi kwa Werurwe mu mwaka wa 2023, aho isoko ryamaze gutangwa ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, WASAC ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya meterokibe ibihumbi 33 z’amazi ku munsi.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque avuga ko ari umushinga uzatangira gushyirwa mu bikorwa vuba aha, ugafasha abatuye mu mirenge ifite ikibazo cy’amazi nka Sake, Jarama, Mugesera na Rukumberi n’ahandi mu Mujyi hatageraga amazi.
Ati: “Nk’uko biri muri gahunda ya Leta y’uko muri 2024 buri mu Nyarwanda wese azaba agerwaho n’amazi, meza rero kugira ngo intego twihaye igerweho hagiye kubakwa uruganda rw’amazi ku Kiyaga cya Sake muri Ngoma mu murenge wa Sake, ariko rukagaburira Akarere kose ndetse n’inkengero zako mu turere tw’abaturanyi.”
Akomeza avuga ko mu Karere ka Ngoma kuri ubu bageze kuri 86% mu kwegereza amazi meza abaturage, aho bashobora nibura kuvoma kuri metero 500, ariko akavuga ko hari abandi bagikora ingendo ndende bajya kuvoma.
Akarere ka Ngoma gafite amahoteli yatangiye kubakwa ku nkengero z’ikiyaga cya Sake afite ibikorwaremezo birimo amazi, ariko bizeye ko iyi gahunda yo kongera amazi izafasha kugira ngo n’ abandi bashaka kuhubaka bashobore kuhakorera nta mbogamizi, kuko hari ahataragera ibikorwa by’amajyambere uko bikwiye.
Mapambano yagize ati: “Ubu hagiye kubanza igice cya Mbere n’umufatanyabikorwa ‘Water for People’ gukora imiyoboro myinshi ishobora kugera henshi hashoboka, ariko nanone ahantu twari dufite ibibazo by’amazi wasangaga atagera mu midugudu yose nk’umurenge wa Jarama, Rukumberi n’ahandi mu Karere kacu.”
Yongeyeho ko hagiye kubakwa ibigega bitandukanye nk’ikizubakwa mu mirenge ya Sake, Zaza na Kibungo bizafasha imiyoboro yari ihari amazi akaboneka, ku buryo hatazongera kugaragara ikibazo cy’amazi mu Karere no mu baturanyi.
Uretse gukemura ikibazo cy’amazi, Akarere ka Ngoma gafite na gahunda yo gukwirakwiza amashyanyarazi ahatagerwa n’umuriro ndetse n’aho imiyoboro minini itagera hagashyirwa amashyanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda iganisha ku ntego y’amashanyarazi kuri bose iteganya ko mu 2024 ingo zigera kuri 70% zizaba zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange, hano izindi 30% zikazaba zikoresha amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange.






