Gaga Emmanuel, ni umwe mu bahinzi ntangarugero w’urutoki ruribwa mu murenge wa Rukira, Akarere ka Ngoma, avuga ko bwamuteje imbere bunamwishyurira kaminuza mu myaka 11 abumazemo.
Uyu muhinzi ufite imyaka 35, ahinga urutoki ruribwa rw’icyitegererezo rwiganjemo ibizwi nk’injagi, agasarura toni imwe mu kwezi.
Mu kiganiro na MUHAZIYACU yavuze ko amafaranga ababyeyi be bakuraga mu buhinzi bw’urutoki rwa gakondo ariyo bamwishyuriyemo amashuri abanza kugeza 2009 asoje ayisumbuye, nubwo ngo kubona akazi byabaye ikibazo, byatumye afata mu ngata ibyo ababyeyi bakoraga abibyaza umusaruro.
Ati: “Mbere ababyeyi barahingaga bikaba aribyo byagiye bimfasha mu buryo bwo kwiga ngira amahirwe ndangiza ayisumbuye, aho nziye sinahita mbona akazi, mpita ntangira kwikorera ndangura ibitoki nkabijyana i Kigali mu buryo bwo gushaka amafaranga.”
Mu mwaka wa 2013 yaje kujya muri Koperative y’abahinzi b’urutoki bituma ubumenyi bwiyongera ku buryo yahise atangira guhinga bya cyijyambere mu rwego rwo kongera umusaruro.
Gaga yagize ati: “Kubera kubana n’abahinzi cyane no kubona uko babikora nanjye nagiye ndushaho ku byiga no ku bimenya kuko nari narize ibijyanye no gucunga umutungo ariko bitewe n’amahugurwa, kubana n’abafasha myumvire byatumye mpita mba agoronome bimfasha guhita nanjye mpindura urutoki rwanjye ndushyira ku murongo muzima.”
“Mpinga ku gice cya hegitari ariko sinshobora kubura amafaranga agera ku bihumbi 200 cyangwa 300Frw bitewe nuko igiciro gihagaze mu gihe kingana n’ukwezi.”
Yongeyeho ko yahise atangira kubona agaciro k’urutoki ndetse ko byatumye aniyishyurira imyaka 3 muri Kaminuza ya Kibungo, yahoze ari INATEK.
Ati: “Ibyo byamfashije kubona agaciro k’urutoki kubera ko byamfashije kwiga ndetse no mu buzima busanzwe, amafaranga yose nakuye mu rutoki maze kuruvugurura natangiye kuyishyuramo Kaminuza ya Kibungo ku giti cyanjye kuko ndibuka ko nishyuraga 300 ku gihembwe, ubariyemo n’ayo kurya n’ingendo n’ibindi.”
Yavuze ko usibye kumwishyurira Kaminuza, yaguze ikibanza cya Miliyoni imwe na magana inani mu mwaka wa 2016 ndetse ko ubu gihagaze Miliyoni 8 utabariyemo ibirimo.
Mu rutoki rwe ubu ashobora kweza igitoki kimwe gipima ibiro 80 kugeza ku 100 bitewe n’uko ubuhinzi bwacyo bwitaweho.
Uyu muhinzi asoza agira inama abahinzi yo guhindura imyumvire kuko urutoki ari igihingwa gitanga umusaruro utubutse iyo kitaweho mu buryo burimo gufumbira cyane, gutegura umurima, gutera neza intsina.
Ubuhinzi bw’urutoki buri mu by’ingenzi ubukungu bw’Akarere ka Ngoma bushingiraho aho ubuyobozi bugaragaza ko impuzandengo y’umusaruro w’urutoki ruribwa ubarurwa muri toni zisaga 18 kuri hegitari.
Kugeza ubu muri aka Akarere urutoki ruribwa ruhingwa ku buso bwa hegitari ziri hagati y’ibihumbi 6000 na 8000 bwiganje cyane mu mirenge irimo n’uyu wa Rukira.










