MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abafatanyabikorwa ba Bugesera bazakoresha miliyari 12 Frw mu guteza imbere abaturage

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
11/07/2023

Nyuma yo kongera inkunga y’amafaranga ava mu bafatanyabikorwa b’Akarere akava kuri miliyari 6 Frw akagera kuri miliyari 12 Frw, abagize Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere (JADF) bizeye ko uyu mwaka w’ingengo y’imari hazakorwa ibikorwa bizahindura imibereho y’abaturage.

Umuyobozi wa JADF mu Karere ka Bugesera, Murenzi Emmanuel avuga ko kubera imikorere n’imikoranire myiza iri hagati y’Akarere n’abafatanyabikorwa bako    babashije  gukusanya asaga miliyari 12 Frw zizafasha Akarere gukora ibikorwa bitandukanye birimo kuzamura imibereho y’abaturage, no kubagezaho ibikorwaremezo bitandukanye muri uyu mwaka wa 2023-2024.

Ati: “ Uyu mwaka kubera ubufatanye bwiza, abafatanyabikorwa b’Akarere twabashije gukusanya miliyari zirenga 12 Frw zizafasha byinshi mu guhindura ubuzima bw’abaturage bacu.”

Murenzi ashimangira kandi ko abafatanyabikorwa bose biteguye gufatanya n’Akarere

Ati: “ Twiteguye gufatanya n’Akarere kacu kugira ngo umuturage wa Bugesera ubuzima bwe bukomeze guhinduka bukarushaho kuba bwiza, cyane ko abafatanyabikorwa baritanga iyo tubitabaje hari byinshi bigomwa.”

Mu kiganiro yagiranye na MUHAZIYACU, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard nawe ashimangira ko uruhare rw’abafatanyabikorwa mu kongera ingengo y’imari y’Akarere ya buri mwaka bifasha aka Karere kugera ku iterambere.

Ati: “Tugira ibikorwa by’Akarere bikomoka ku ngengo y’imari ya Leta, ariko tukagira n’ibindi byinshi by’abafatanyabikorwa baza basanga Akarere bakakunganira mu mibereho myiza y’abaturage, mu iterambere ry’ubukungu ndetse no mu bukangurambaga kugira ngo abaturage bumve icyerekezo cy’Akarere n’Igihugu.”

Uyu mwaka Akarere ka Bugesera kazakoresha Miliyari zisaga 36 Frw harimo 12 Frw zakusanyijwe n’abafatanyabikorwa bakorera muri aka Karere.

Bimwe mu bikorwa by’abafatanyabikorwa b’Akarere bizibandwaho muri uyu mwaka harimo gufasha Akarere kugeza amazi meza ku baturage cyane cyane mu mirenge ya Mwogo, Juru na Rweru ndetse n’ibindi bikorwa bigamije guhugura abaturage no kubafasha kwikura mu bukene.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha
Amakuru

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha

22/09/2026
Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize
Amakuru

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize

22/09/2026
Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko gukora rutekereza kure

Ngoma: Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko gukora rutekereza kure

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU