MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Etoile de l’Est yatsinze Intare FC ikomeza guha ibyishimo abakunzi bayo

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
16/04/2023

Kuri iki cyumweru, ikipe ya Etoile de l’Est yo muri Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu Rwanda yatsindiye Intare F.C ibitego 3-0 kuri sitade ya Ngoma, ikomeza guha ibyishimo abakunzi bayo.

Ni umukino wabereye mu murenge wa Kibungo kuri stade ya Ngoma unitabiriwe n’abakunzi benshi b’izi kipe gusa umukinnyi Songa Isaïe wa Etoile de l’Est atsinda igitego 1-0 mu gice cya mbere.

Mu gice cya 2 amakipe yombi yatangiye ahatanye gusa ku bw’amahirwe umukinnyi wa Etoile de l’Est witwa Boris aba atsinze igitego cya 2-0,

Umukinnyi Boris ku munota wa 74 yongera atsinda igitego cye cya kabiri aha abyishimo abakunzi n’iyi kipe, mu minota ya nyuma iyi kipe yakubise umutambiko w’izamu gusa umupira ntiwajyamo, umupira uza kurangira ari ibitego 3-0 bya Etoile de l’Est.

Mu byishimo byinshi bamwe mu bafana ba Etoile de l’Est baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko bishimiye iyi ntsinzi y’ikipe yabo ikomeje gutsinda amakipe menshi ariko kandi bavuga ko bayisaba kuzazamuka mu cyiciro cya mbere nanone.

Nsengimana Cadet yagize ati: “Intsinzi kuri njye icyo ivuze ni ugukomeza kujya mu cyiciro cya mbere kuko ikibinyereka nuko ikipe yose duhuye nayo tuyitsinda, kandi nizeye neza ko ngomba gukomeza kuko ibyo ubonye iriya n’ikipe ya gatatu bakinishije twabitse ikipe igomba guhangana n’iyo tugomba gukurikizaho.”

Mukamana Clarisse ati: “Nkurikije uko nabonye umukino nta kibazo kandi ikintu twishimira ni uko Etoile itsinda ikaba yajya mu cyiciro cya mbere, nikomeze ikore cyane kugira ngo ibitwereke niba twishimye twishime byo kwishima atari iby’akanya gatoya.”

Tuyisenge Jules ati: “Etoile ikomeje ku dushimisha ahubwo icyo nayisaba ni ukudakora ikosa tukajya mu cyiciro cya mbere nk’uko twagihozemo”.

Umufana w’Intare FC, Tuyihanzamaso Gadi yagize ati: “Intare zacu ntako zitakoze ariko nyine nawe urabizi mu mikino habamo gutsinda no gutsindwa ubutaha nzi ko nitwongera guhura na Etoile tuzayitsinda.”

Umutoza w’ikipe ya Etoile de l’Est uzwi nka Coach Sam ariko akaba yitwa Nsengiyumva Francois yavuze ko bishimiye intsinzi kandi urugendo baganamo ari kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Yagize ati: “Turishimye cyane kuko n’ubundi nicyo twashakaga kandi n’urugendo rwacu kuko aho tugana biradusaba itsinzi kuko nawe urabibona uko twatangiye bamwe batarabimenyera, gusa ubona ko tugenda tuzamuka kandi turashaka kuzamuka mu cyiciro cya mbere.”

Akomeza agira ati: “Ndashimira abafana bacu cyane kuko Ibi bitego dutsinda biva ku murindi wabo kuko nawo uradufasha kandi icyo nabasaba ni ukutuba hafi bakadushyigikira natwe icyo bifuza ibyishimo bashaka tuzakomeza tubibahe.”

Ikipe ya Etoile de l’Est ku mukino ubanza wayihuje n’Intare F.C yayitsinze n’ubundi ibitego 4-1.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Etoile de l'Est

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha
Amakuru

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha

22/09/2026
Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize
Amakuru

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize

22/09/2026
Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Senateri Bideri yasabye abagize uruhare muri Jenoside kugira ubutwari bwo kwerekana aho imibiri itaraboneka iherereye

Kirehe: Senateri Bideri yasabye abagize uruhare muri Jenoside kugira ubutwari bwo kwerekana aho imibiri itaraboneka iherereye

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU