Senateri Bideri John Bonds yasabye abatarahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakaba bafite amakuru y’aho imibiri y’abatutsi yaba igiye iri, kugira uruhare mu kuyerekana mu rwego rwo kwimakaza ubumwe no gushimangira imbabazi zatanzwe; igashyingurwa mu cyubahiro.
Ibi Senateri Bideri yabisabye kuri uyu wa 16 Mata 2023 nyuma yuko yifatanyije n’abaturage, inzego z’ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe ndetse n’inzego z’umutekano kwibuka ku nshuro ya 29 abatutsi bazize Jenoside 1994 bashyinguye mu cyubahiro ku rwibutso rwa Kirehe, i Nyakarambi.
Yagize ati:” Nta bumwe bugira inzigo, mfashe uyu mwanya kugira ngo nibutse abatarahigagwa ko nyuma y’imyaka 29 turacyabona imibiri igaragara, bivuze ko hari imibiri y’abazize Jenoside ikiri hirya no hino ku misozi, nkaba mbasaba ko bagira ubutwari bwo kugaragaza aho iyo mibiri yaba ikiri kuko bizadufasha gukomeza kubaka ubumwe bw’abanyarwanda.”
Yakomeje avuga ko hari bamwe mu bagize ubutwari bakagaragaza aho imibiri y’abatutsi bazize Jenoside yari ikigaragara ku misozi, asaba n’abandi bafite ayo makuru kugaragaza aho imibiri y’abatutsi yaba iri kugira ngo ibashe gushyingurwa mu cyubahiro.
Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko kuba hagaragazwa aho imibiri iri byabafasha kuko hari ababuze ababo gusa bakaba bataramenya niba bakiriho cyangwa barishwe.
Ishimwe Consolée yagize ati:” Biba bikwiye ko bagaragaza imibiri aho iri ku misozi kuko hari abantu benshi batazi niba ababo barapfuye uko bishwe, aho bajugunywe, kandi wenda hakaba hari uwicaye azi neza ko yagize uruhare mu rupfu rwe azi naho yabiciye gusa umutimanama we ukaba utaramubwira kuhagaragaza, nabagira inama ko bafungura imitima yabo bakavuga aho imibiri iherereye kuko nibyo bifasha abarokotse gukomera ku mutima bumva ko byibuze nubwo ababo bishwe gusa bashyinguye mu cyubahiro.”
Kugeza ubu hirya no hino mu Gihugu haracyumvikana abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baterwa intimba no kuba batarabona imibiri y’ababo bishwe muri Jenoside cyangwa ngo bamenye urupfu bapfuye.
Abo ntibahwema gusaba amakuru ku muntu uwo ari we wese waba azi irengero ry’ababo ngo ayatange imitima yabo iruhuke.
Imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 imaze kuboneka iri mu nzibutso ziri mu Karere ka Kirehe irimo iri mu rwibutso rwa Kirehe ruri i Nyakarambi ahashyinguye abasaga ibihumbi 12, Urwibutso rwa Nyarubuye abasaga ibihumbi 58, Urwibutso rwa Nyabitare hashyinguyemo 4,673, hari n’imibiri y’abatutsi 167 bashyinguye Rugarama mu Murenge wa Mushikiri ndetse n’ imibiri y’Abatutsi 917 bashyinguye mu Rwibutso ruri muri Tanzania.
Ubuyobozi bw’Igihugu bukaba busaba ko hakomeza gutangwa amakuru y’aho indi mibiri itaragaragara iherereye igashyingurwa mu cyubahiro, mu rwego rwo gukomeza no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi; kugeza ubu batarabona imibiri y’ababo ngo ishyingurwe mu cyubahiro.










