MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Icyumweru cyo kwibuka cyashojwe hasanwe inzu 21 z’abarokotse Jenoside

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
17/04/2023

Mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994, mu Karere ka Nyagatare hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo gusana inzu 21 z’abarokotse jenoside; abasaniwe banorozwa ihene 42.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen avuga ko bazakomeza kuba hafi y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu kubafasha kugira imibereho myiza, uko ubushobozi bw’akarere buzagenda buboneka.

Meya Gasana avuga ko mu cyumweru cyo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 hakozwe ibikorwa byinshi byo kubitaho, ati: “Hari ibintu tubafashamo bizwi, mbere na mbere tubanza kureba abatarabona amacumbi hari n’abubakiwe amazu atangiye gusaza, twabasaniye amazu 21 tunabaha ihene 2 kuri buri muryango twasaniye”.

Abasaniwe inzu bashima Akarere kabatabaye kuko inzu zari zigiye kubagwaho nk’uko Mutamba Jackline wo mu kagari ka Bushoga uri mu basaniwe inzu  abigarukaho, avuga ko byabagoraga kuzibamo bakarara badasinziye, imvura yagwa bakikanga ko inzu zibagwira.

Yakomeje agira ati: “Ubu ndishimye ntabwo nongera kurara mpangayitse, ndashima Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare budufashije gusana izi nzu zacu, biragaragara ko batwitayeho”.

Mukwende Antoine na we yagize ati: “Inzu yanjye yari yarisataguye, nahoraga nikanga ko irangwira ariko ubu ngiye kuryama nsinzire, ndabashimiye rwose”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko buzaguma kwita kubacitse ku icumu haba mu buryo bwo kubashakira aho kuba kubatahafite, kubaha amafaranga yo kwiteza imbere binyuze mu mishinga ibyara inyungu bagaterwa inkunga, gukomeza kubafasha no mu buryo bw’ubuvuzi.

Mu cyumweru cyo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994, uretse izo nzu 21 zasanwe mu mirenge ya Rukomo na Nyagatare, buri muryango wasaniwe inzu, wanahawe ihene ebyiri zahawe aba barokotse jenoside yakorewe abatutsi; kugira ngo bakomeze kurushaho kwiteza imbere.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Kwibuka29Nyagatare

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Urubyiruko rwiyemeje guhangana n’abashaka kugarura amacakubiri mu Banyarwanda

Gatsibo: Urubyiruko rwiyemeje guhangana n’abashaka kugarura amacakubiri mu Banyarwanda

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU