Imibare y’Akarere ka Ngoma igaragaza ko bageze ku kigero cya 40.3% mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli ya 2025-2026, mu gihe umwaka wiyo Mituweli watangijwe ku mugaragaro tariki 06 Gicurasi 2025 mu Karere.
Hatangiza ubukangurambaga bwa Mituweli, abaturage banasobanuriwe uburyo bushya bwo kuyishyura hashingiwe ku makuru ari muri Sisiteme Imibereho yasimbuye Ibyiciro by’Ubudehe yatangijwe ku itariki yavuzwe ruguru mu gihugu.
Uyu mwaka wa 2024-2025, Akarere ka Ngoma kari ku kigero cya 93.1%
Gusa nubwo hatangijwe umwaka mushya wa Mituweli 2025-2026, imibare yo ku wa 06 Gicurasi 2024 igaragaza ko abatuye akarere bageze kure ku kigero cya 40.3% kayishyura.
Umurenge wa Mugesera ni wo uza ku mwanya wa mbere mu kwishyura ku kigero cya 53.0%, Rukira 51.4%, Karembo 45.0%, Gashanda 44.1%, Kibungo 42.6%, Kazo 41.5%, Mutenderi 41.3%, Rurenge 40.5%, Zaza 40.2%, Sake 39.7%, Murama 39.4%, Jarama 35.4%, Remera 29.6%, Rukumberi 26.4%
Ngoma, ni Akarere gatuwe n’abaturage ibihumbi 404 nk’uko ibarura rusange ryo mu 2022 ribigaragaza
Bamwe mu baturage batarishyura ubwisungane mu kwivuza bwa 2025-2026 baravuga ko bagiye kwihutira kwishyura.
Ndayishimiye Adrien, ati:“Dukwiye guhita twisaka buri wese agakoresha uko ashoboye mubyo atunze, mubyo afite n’ibyo akorera akareba ukuntu yakwishyura nibura bitarenze ukwezi kumwe twakagombye kuba twishyuye tukazamuka nibura tukaba turi nko kuri 80%.”
Mukagasana Foromina, ati: “Tugiye kugerageza gutanga Mituweli 2025-2026 kugira ngo tuzabashe kwivuza ku gihe, cyane ko twabwiwe ko cya gihe ukwezi watanzemo Mituweli utazajya wivuza.”
Umukozi wa RSSB ushinzwe ubwisungane mu kwivuza, kwandika abanyamuryango n’ubukangurambaga mu bwisungane mu kwivuza mu Murenge wa Kibungo, kubakorera mu kigo Nderabuzima cya Kibungo, Gasana Rubera Japheth yagiriye inama abaturage yo kujya mu matsinda mu kwishyura Mituweli neza.
Yagize ati: “Hari akagari dufite ka Mahango kari ku mwanya wa Mbere ku rwego rw’Umurenge wa Kibungo, kakaba n’akagatatu mu rwego rw’Akarere, iyo urebye ako kagari imbaraga bakoresheje zijyanye no gushyira abantu mu matsinda y’’ubwisungane mu kwivuza.”
“Iyo abaturage babashije kwibumbira muri ya matsinda y’ubwisungae mu kwivuza batangira kwizigama guhera tariki ya mbere z’ukwa karindwi bikazajya kugera bakimara kwishyura Mituweli bahita batangira kwizigama umwaka utaha, ubu tuvugana hari abatangiye kwizigama 2026-2027 bivuze ko bo 2025-2026 turi gushishikariza abaturage bacu kwishyura bo bamaze gusoza.”
Mu gihe hasigaye igihe gito ngo umwaka wa Mituweli wa 2024/2025 urangire, abatuye iyi Ntara y’Iburasirazuba bageze kuri 90% mu gutanga Mituweli, bigaragaza ko imyumvire yazamutse mu kuyitanga.
Abakoresha ubwisungane mu kwivuza hirya no hino mu Gihugu bangana na Miliyoni zisaga 11, bingana na 88 % by’abanyarwanda bose.






