Abikorera bo mu Karere ka Nyagatare (PSF), abavuga rikumvikana bafatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bashyikirije inka ebyiri mu rwego rwo gushumbusha umuryango wa Gahekire utuye mu Karere ka Ngoma.
Kuri uyu wa 30 Mata, Umuyobozi wa PSF Nyagatare Kamurase Laurent ari kumwe na Hajji Karemera Abdou uhagarariye abavuga rikumvikana hamwe na Baguma Dominique, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere ubucuruzi, bashyikirije inka ebyiri umuryango wa Gahekire Frederick mu rwego rwo kubashumbusha nyuma y’uko iyo uyu muryango wari utunze itemwe mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi wa PSF mu Karere ka Nyagatare Kamurase Laurent yagize ati: “Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, Abikorera n’Abavuga rikijyana twaje gukomeza uyu muryango nk’abantu barokotse Jenoside, bakicirwa inka mu gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, no gushyigikira politiki ya Leta yo kuba umwe nk’Abanyarwanda.”
Yakomeje agira ati: “Umunyarwanda mwiza abana neza n’umuturanyi kandi akamwereka urukundo. Twamenye ko umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu Karere ka Ngoma yatemewe inka. Uwabikoze yari agamije kumukomeretsa muri iki gihe gisanzwe kitoroheye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi; dusanga bikwiye kumushumbusha no kumuzanira ijambo rimuhumuriza. Ni muri urwo rwego Twamuzaniye inka ebyiri kandi tugira tuti ‘Impore’.”
Uwari uhagarariye abavuga rikumvikana bo mu Karere ka Nyagatare ni Hajji Karemera, yagize ati: “Tuje hano kwamagana umugizi wa nabi utarumvise ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame bwo kuba umwe no kubaka Igihugu. Duhora turirimba ko tutazamutererana mu guteza u Rwanda imbere, twamaganye abo batamufasha kubaka igihugu, tubwira na Frederick ngo ‘Impore’.”
Umuryango washumbushijwe wa Gahekire Frederick, wibukijwe ko ibikorwa bimwe by’abagizi ba nabi bidakwiye kumwibagiza ko afite igihugu n’ abamukunda, yaba we n’abandi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri rusange.
Hajji Karemera yashoje agira ati: “Impore, turahari, twese muri rusange, tuzirikane ko ikidasaza ari icyo watanze, nubura icyo utanga, uzamwenyurire umuntu
cyangwa uzatere imbuto aho udateganya gusarura, uzazirya azaguhesha umugisha.”
Gahekire Frederick mu izina ry’umuryango we yishimiye iki gikorwa yakorewe, yagize ati: “Ndishimye cyane kuko nshumbushijwe izi nka, ndashimira abaturage bo mu Karere ka Nyagatare bantekerejeho bakangabira.”
Umuyobozi ishami y’imiyoborere mu Karere ka Ngoma Musafiri Firmin, wari uhagarariye Ubuyobozi bw’Akarere yashimiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare n’abikorera kuri iki gikorwa cyiza, anasaba abaturage kurinda izi nka no kuzorora kuko ari imbuto y’urukundo ikwiye gusigasirwa igasagamba.
Gahikire ni umuturage wo mu murenge wa Karembo mu Kagari ka Nyamirambo, yatemewe inka mu cyumweru cy’icyunamo, tariki ya 11 Mata 2022 ubwo Igihugu cyose cyari muri gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.







