Mu Karere ka Nyagatare hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama aho mu bikorwa byakozwe harimo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye bahabwa inka, gushimira abakuru b’imidugudu besa imihigo kurusha abandi ndetse n’ubukangurambaga bwa gahunda zitandukanye.
Mu Murenge wa Rukomo niho hatangirijwe icyumweru cyahariwe ibikorwa by’umujyanama, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare Kabagamba Wilson yagarutse ku mpamvu eshatu zatumye hateganywa icyumweru cyahariwe umujyanama.
Yagize ati: “Turashaka kubana namwe mu bikorwa byose, iterambere twifuza ntabwo dushaka ko ryitirirwa abandi cyangwa rikorwa n’abandi turashaka kubana namwe tugafatanya namwe muri iryo terambere, turashaka kubigeraho vuba kandi ntawe dusiga inyuma, kugira ngo ibi bikunde turasabwa kugira uruhare mu mihigo kandi tugire uruhare mu kubikora no kubikurikirana, ndetse no kubibungabunga. Bijya bigaragara nk’umuhanda wubatswe muri VUP nyuma y’umwaka umwe ugasanga igikorwa cyarangiritse ntabwo ari byo, dukwiye kuba twaragitekereje, tukagikora, tukamenya ko cyakozwe neza tukakibungabunga; icya gatatu ni ukwegera abaturage tukumva ibibazo byabo.”
Sentama John ni umwe mu baturage bane bagabiwe inka yemeza ko yari afite ikibazo cy’imibereho, yakomeje agira ati: “Nishimiye ko mpawe inka nanishimira uko Igihugu cyacu kiyobowe, nta nka nari mfite baraziriye zirashira.”
Usibye iki gikorwa cyo kugabira inka abatishoboye, muri iki cyumweru kandi hazasurwa ibikorwa birimo iby’imihigo y’uyu mwaka wa 2021-2022, kureba uko ibyakozwe bifashwe ndetse hakirwe ibibazo by’abaturage mu mirenge yose uko ari 14 igize Akarere ka Nyagatare.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen yemeza ko kugabira abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bazakomeza kubishishikariza abikorera bari mu makoperative ko bafatanya n’Akarere muri iki gikorwa; dore n’inka enye zatanzwe uyu munsi zatanzwe n’amakoperative.












