Abagore bo mu cyaro bo mu Karere ka Ngoma bishimiye inka n’inkunga y’ibikoresho bitandukanye bahawe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro, abahawe inka bagaragaza ko bagiye kuzitaho kandi ko zizabateza imbere.
Byagarutsweho kuri uyu wa 15 Ukwakira 2026 aho wizihirijwe mu Murenge wa Remera, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’umugore wo mu cyaro mu nzego zifata ibyemezo, umusingi w’impinduka zirambye.”
Aho wari wanitabiriwe n’itsinda ry’abagize Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko-FFRP, bamaze iminsi itatu mu Karere ka Ngoma, ryari riyobowe na Depite Munyangeyo Theogene, bifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma.
Mu bagore bahawe inka harimo Uwimana Esperance, utuye mu Murenge wa Remera, wavuze ko iyi nka igiye kumufasha kubona amata, amafaranga n’ifumbire, bityo akiteza imbere ndetse na we akazoroza abandi.
Yagize ati: “Ndishimye cyane kuba mbonye inka, turashimira Umukuru w’Igihugu wabigizemo uruhare. Aka kanya ampaye ubutunzi kandi mbashije kuzabona n’amata n’amafaranga. Nari narashatse inka narayibuze, kandi ubu aka kanya ndayibonye ndamushimira nivuye inyuma. Nzayifata neza impe ifumbire, nanjye nzoroze abandi.”
Nyirahirana Vestine na we yavuze ko inka ahawe izamufasha kubona amata, korora neza no kongera umusaruro w’ubuhinzi, bigatuma abana be babona ibibatunga kandi bakiga neza, ati: “Iyi nka ni igitangaza kuba nyibonye, ubu igiye kumpa amata, abana banjye bige neza, mpinge neze kuko nzaba mfite ifumbire kandi ihagije. Akarusho ni uko badutereye imbuto zo kurya, ubu tugiye kuzishyiramo ifumbire nyinshi zikure neza kandi natwe twiteze imbere.”
Umuyobozi w’itsinda rya FFRP ryari mu Karere ka Ngoma, Depite Munyangeyo Theogene, yashimye ibikorwa by’iterambere byagezweho mu Karere ka Ngoma, asaba abagore borojwe inka kuzifata neza no kuzibyaza umusaruro, bakazoroza n’abandi, ati: “Mu Karere ka Ngoma hari ibikorwa byiza kandi birivugira, mukoze igikorwa cyiza gishima, kigaba, abagore b’inaha bakoze ibikorwa byinshi kandi byivugira, aborojwe inka muzifate neza mwiteze imbere kandi mworoze abandi.”
Mu rwego rwo gufasha abagore batishoboye, hatanzwe inka ebyiri, matela 10, ibitenge 50, ibikoresho by’isuku birimo amabase 10 yo kumeseramo, ndetse n’amafaranga 980.000 yahawe abagore bitwaye neza.
Hashimiwe kandi abagore 25 biteje imbere ku buryo babera abandi urugero rwiza.
Hari n’imiryango yahawe ibiribwa birimo ibiro 370 by’akawunga, ibiro 150 by’umuceri, ibiro 200 by’ibishyimbo n’ibiro 350 by’ibigori.









