Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma watowe, Niyonagira Nathalie, yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku ruhare yagize mu guha umugore agaciro n’amahirwe yo kugira uruhare mu miyoborere n’iterambere ry’Igihugu, avuga ko ari imwe mu mpamvu zituma abagore na bo bagira ubushake bwo gufatanya n’abagabo mu nshingano z’Igihugu.
Yabigarutseho ku wa 24 Ugushyingo 2026, ubwo mu Karere ka Ngoma habaga amatora y’abagize Komite Nyobozi y’Akarere, aho Niyonagira yongeye gutorerwa kuyobora aka Karere muri manda y’imyaka itanu izarangira mu 2031.
Meya Niyonagira yavuze ko kuba abagore barahawe icyizere n’amahirwe yo kuyobora byabateye imbaraga zo kwitinyuka, kwigirira icyizere no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
Yagize ati: “Iteka iyo tuvuga nk’abagore amarangamutima aradusaga kuko dushimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wasubije agaciro umugore yari yarakambuwe. Yabonye imbaraga mu bagore, turashoboye. Icyizere yaturemyemo ni cyo cyatumye natwe tudasigara inyuma tukavuga tuti reka natwe dufatanye na basaza bacu dukore cyane kandi tubashe guteza imbere Igihugu cyacu.”
Ku bijyanye no kongera kugirirwa icyizere n’abamutoye, yavuze ko ari inshingano ikomeye imusaba gukomeza gukorera abaturage, kubakemurira ibibazo no kubafasha kugera ku iterambere n’imibereho myiza.
Ati: “Kuba nongeye gutorwa ni ikintu gikomeye cyane, ariko nk’uko nagiye mbivuga niyamamaza, ijwi ry’umuturage ni inshingano ku muyobozi. Icyo navuga ni uko biduha umukoro ukomeye cyane wo gukorera abaturage ubudahwema, kubakemurira ibibazo, kubumva kugira ngo babashe kugera ku iterambere rikwiye, bagire imibereho myiza kandi tubahe na serivisi bifuza kugira ngo babashe gukora twiteze imbere.”
Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Ngoma bagaragaje ko bashimira ubuyobozi bw’u Rwanda ku ruhare bwagize mu guteza imbere umugore, bavuga ko kuri ubu bafite ijambo mu miyoborere, mu bukungu no mu iterambere ry’imiryango yabo.
Abayisenga Yvette yavuze ko mu bihe byashize umugore atahabwaga umwanya uhagije mu gufata ibyemezo, ariko ko kuri ubu yahawe amahirwe yo gukora no kugira uruhare mu miyoborere.
Yagize ati: “Cyera umugore yari uwo mu rugo, akarera abana, akaboha nyine akandamizwa nta jambo afite, ariko ubu ngubu turashimira Leta y’u Rwanda, umugore afite ijambo, arakora kandi turashoboye. Ubu mu Karere kacu tuyobowe n’abadamu kandi tubona nta kibazo.”
Niyiragira Marie Louise na we yavuze ko guhabwa ijambo byafashije abagore kwitinyuka, kwishyira hamwe mu makoperative no kugira uruhare mu gufata ibyemezo bibafasha kwiteza imbere n’imiryango yabo.
Ati: “Ndashimira Leta y’u Rwanda mu guha umugore ijambo. Abagore ntabwo twasigaye inyuma, tuba mu makoperative, tubasha kwita ku bana bacu, ubu tuzi ibintu bitandukanye, twaritinyutse kandi ubona ko bishimishije. Ubu dutanga ibitekerezo kandi mu Karere kacu ubona ko tuyobowe n’umudamu, bitandukanye na mbere uko umugore bamufataga.”
Muri manda nshya, Niyonagira Nathalie azafatanya na Mukayiranga Marie Gloriose watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage na Ruyumbu Augustin Fares watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.







