Abayobozi b’imidugudu n’utugari bo mu mirenge ya Remera na Mugesera mu Karere ka Ngoma, bagaragaje ko batewe ipfunwe no kuyobora abaturage benshi batarishyura ubwisungane mu kwivuza basabwa kongera imbaraga mu bukangurambaga.
Ibi babigarutseho kuri uyu wa 26 Kanama, ubwo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel n’izindi nzego z’umutekano bagiranaga ibiganiro n’abaturage n’abayobozi bo mu Karere ka Ngoma muri gahunda yo kubegera bakabafasha gukemura ibibazo bafite muri gahunda yiswe “Mobile Governance”
Iyi gahunda ifite insanganyamatsiko yiswe: “Shyashyanira umuturage” aho igamije gukemura ibibazo by’abaturage.
Bamwe mu bayobozi bavuze ko batewe ipfunwe n’uko bagifite abaturage benshi batarishyura mituweli, Sengiyumva Alfred yagize ati: “Njyewe ntabwo nishimiye umwanya turiho (kugira abaturage batarishyura mituweli) nyuma yo kubona ko mfite ingo 20 zitarishyura mituweli nakurikiranye abantu batarishyura ntangira kwifashisha abafatanyabikorwa kugira ngo tubishyurire”
Mukanoheli Vestine ni umwe mu bakuru b’imidugudu utishimiye ko agifite abaturage batarishyura mituweli, yagize ati: “Mfite ingo 50 zitarishyura mituweli, mfite ipfunwe ko hari abaturage nyobora batarishyura ubwisungane mu kwivuza.”
Usibye aba kandi hari abandi bayobozi bo mu Murenge wa Remera, bagizwe n’abayobozi b’umurenge kugera ku mudugudu n’abavuga rikumvikana nabo babonanye n’abayobozi nabo bemeza ko bafite ipfunwe n’ikimwaro cyo kuba hari abaturage batarishyura mituweli kandi nta kintu babuze.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K.Emmanuel yasabye aba bayobozi kwegera neza aba baturage bakabasobanurira ibyiza byo kwishyura mituweli.
Yagize ati: “Mugende murebe abo baturage mutabahutaje, mudakoze ku byabo, mubigishe mubabwire akamaro ka mituweli,nubona bakunaniye ubateze pasiteri cyangwa padiri na shehe w’aho basengera azagufasha kubakubwirira batange iyo mituweli babishaka.”
Kugeza ubu mu Karere ka Ngoma umubare w’abaturage bamaze gutanga mituweli ni 79,3% ni ukuvuga ko ari abaturage 269,048 mu baturage 339,152 bagomba kwishyura mituweli.
Umurenge wa Remera ufite abaturage bangana na 78,8% bamaze kwishyura naho mu Murenge wa Mugesera bo bangana na 76,6% bamaze kwishyura, gusa iyi mibare ntirimo abo mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe bo bishyurirwa na leta.








